Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Polisi yasabye abafite ibinyabiziga gukurikiza amabwiriza mu gihe u Rwanda rwakiriye inama ya AU

Mu gihe u Rwanda ruri kwakira abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye inama yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, (African Continent Free Trade Area -AfCFTA), Polisi y’u Rwanda irashimira uko abakoresha ibinyabiziga bakomeje kwitwara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, uko bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gufasha urujya n’uruza rw’aba banyacyubahiro baza muri iyi nama.

Polisi itangaza ko amabwiriza yo gukoresha imihanda idakoreshwa n’abashyitsi, ari uburyo bwo gufasha abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari muri iyi nama iri kubera i Kigali.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko kugeza ubu abatwara ibinyabiziga barimo kubyitwaramo neza.

Yavuze ko kuba nta kibazo kidasanzwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali bitewe n’uko habayeho kongera ibikorwaremezo nko guhanga imihanda mishya no kwagura isanzweho, byose bigamije gufasha abashyitsi b’abanyacyubahiro baharirwa umuhanda wa Kanombe-Ku kibuga cy’indege-Kigali Convention Center (KCC)-Serena Hotel.

Uyu muhanda ukaba ufungwa gusa mu gihe hari abashyitsi bagiye kuwukoresha, byarangira ugafungurirwa abakoresha umuhanda bose.

Indi mihanda abatwara ibinyabiziga bakwifashisha ni iya Nyabugogo-Yamaha-Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko; Nyabugogo-Yamaha-Kinamba-Poids Lourds-Kanogo-Rwandex-Sonatubes-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe; na Nyamirambo- Rugunga-Kanogo-Gikondo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.

Polisi y’ Rwanda ikaba ikomeje gusaba abaturage bose n’abatwara ibinyabiziga by’umwihariko gukomeza kwakira neza abashyitsi no kubafasha kugira ngo bisange kandi bakomeze gutekana mu Rwanda.

SSP Ndushabandi ati “Turashima uko abatwara ibinyabiziga bari kwitwara muri iyi minsi turi kwakira iyi nama, turabasaba gukomeza iyo myitwarire bakarushaho kumvira amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari kubayobora kandi bagakomeza gukoresha imihanda ishamikiye kuri uriya wo ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu gihe uri gukoreshwa n’abashyitsi.”

Yakomeje avuga ati ”Turasaba abantu kwihangana igihe habaye imirongo miremire y’ibinyabiziga, bakomeze kwihangana mu gihe bategereje amabwiriza bahabwa n’umupolisi ushinzwe kubayobora.”

Kuri ibi yongeyeho ko kwakira neza abashyitsi bisanzwe ari umuco w’abanyarwanda, bityo ko n’abashyitsi bo ku rwego rw’igihugu bakwiye kwakirwa neza bagahabwa ikaze.

Polisi ivuga ko izajya ikomeza kugeza ku banyarwanda uko umutekano wo mu muhanda uzajya uba umeze ikoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ikaba inashimira abatwara ibinyabiziga bayigezaho ahabaye imirongo miremire y’ibinyabiziga ikabikemura hakiri kare.

260,374 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful