Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Nukuri ndaremerewe sinzi ipamvu mbura umuntu mpa urukundo-Angelique

Umukobwa w’imyaka 33 yatwandikiye adusaba ko twamugira inama ku kibazo afite cyo kutagira umuhungu bakundana gusa adusaba guhisha umwirondoro we agira ati:Ndabasuhuza mu izina ry’umwami Yesu n’umukiza, nitwa Angelique, ndi kavukire mu mujyi wa Kigali ariko agace ntako mvuga muranyihanganira.

 

Mu by’ukuri maze imyaka 8 ndangije kwiga kaminuza, nkora n’akazi keza, ariko igikomeje kuntera urujijo, ni uburyo abana bato babona abakunzi, bagashaka, ingo zigakomera ariko njye nkabura ayo mahirwe.

Ntabwo navuga ko ndi mubi nigereranyije n’abandi bakobwa, ntabwo navuga ko nkennye yewe nta nubwo njyira  umutima mubi nubwo ntawimenya sinawishinja, ariko amahirwe y’urukundo narayabuze.

Nagiye nkundana n’abasore batandukanye, ariko bose tugatandukana nta n’umwe umbwiye umushinga wo kubana, kandi ndabikeneye kuko imyaka mfite irahagije.

Sinzi niba koko umwaku ubaho, ariko njye mbona ahari ntazi ibimbaho, ndaryama nkarara nibaza icyo nazakora kikanyobera.

Ngerageza gusabana na buri wese, ariko reka da, mungire inama mwokabyaramwe.

Murakoze, Imana ibahe umugisha, ntabwo ntanze nimero yanjye cyangwa izindi contact, ungira inama yandike muri comments inama ndazibona.
MURAKOZE!!
Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

362,554 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful