Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ntibikwiye rwose ko umuntu ajya guhazwa umubiri n’amaraso bya Yezu arwaye amavunja, – Guv. Gatabazi

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 13 Weruwe 2018, mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi mu kiganiro yahaye abahagarariye amadini n’amatorero, ikiganiro cyari kigamije kureba uko ifunga n’isuzuma ry’insengero zitujuje ibyangombwa, yababwiye ko amadini yakoze byinshi byunganira Leta ariko na none avuga ko bidakwiye kuba hari abaturage bakigaragara barwaye amavunja, bafite n’umwanda kandi babarizwa muri aya madini n’amatorero.

Afungura iy’inama, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru,  Guverineri Gatabazi JMV, yabanje gushimira abanyamadini uruhare bagira mu bikowa byinshi byubaka igihugu ariko na none ababwira ko biteye isoni kuba hari abaturage bakirwaye amavunja, bakigaragara mu buzima bw’umwanda kandi hari icyakorwa n’aba banyamadini ngo bikemuke.

Agira ati ” birababaje kuba hari abaturage bakirwara amavunja, bakiri mu buzima bubi, kandi basengera mu madini muyobora , umuntu akajyenda guhazwa umubiri n’amaraso bya Yezu arwaye amavunja, afite umwanda , nyamara Yezu na we yari umusirimu, kuki tudafatanya ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza?

Yakomeje avuga ko abanyamadini bakora ibikorwa byinshi byo gufasha abaturage, ariko na none bakwiye kwigisha abaturage kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi. Ati “nk’ubu hari imiryango ikorera mu madini nka Cartas, compassion,… ifasha abaturage baba mu cyiciro gikennye , bagahabwa mituweli n’amatungo, kuki mutabigisha uburyo bava mu cyiciro cy’ubukene bakaba bava mu cyiciro cya mbere bakajya mu cya kabiri cyangwa icya gatatu?

Akomeza agira ati: “Imbaraga dufite tuzikoreshe guhindura ubuzima bw’abaturage, mufite abantu , aribo baturage, barabumvira, murabahamagara bakaza , rimwe na rimwe twe hari n’igihe bataza, birakwiye ko inyigisho dutanga tuzihuza n’ubuzima bwa buri munsi , tubihuze n’ubuzima bw’abaturage, nituvuga Yerusalemu tujye tuvuga n’iby’iyo iwacu mu baturage (mu cyaro).

Mufashe abantu gutera imbere, ariko munabigisha kuva mu cyiciro bajya mu kindi, nimumuha ihene cyangwa mituweli mumwereke n’uko yayigurira, mureke dushyiremo imbaraga dufashe abantu bari mu cyiciro cyo hasi, tubafashe bakivemo.

Guverineri Gatabazi yasoje ijambo rye abwira abahagarariye amadini kugira abantu bafite roho nziza mu mubiri muzima, ngo kuko roho nzima ntiyaba mu mubiri mubi , ati “dushyire imbaraga mu kuzamura imirebeho y’abaturage, mureke dufatanye gukorera abaturage”.

Intara y’Amajyarugure yagaragayemo abarwaye amavunja n’abafite ibibazo bijyanye n’isuku, kutagira ubwiherero, imirire mibi n’ibindi. Nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe mu 2014/2015 n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bugaragaza ko abana bagwingiye muri iyi Ntara bari ku ijanisha rya 39%.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

28,140 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful