Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mackenzie Abdoul Karim wakiniye Rayon Sports yarongoye Nadjma (Amafoto)

Myugariro w’Umurundi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports, Nizigiyimana Abdoul Karim uzwi nka Mackenzie, kuri uyu wa Gatandatu, yashyingiwe na Mutuyimana Nadjma wamamaye mu mashusho y’indirimbo.

Ubukwe bw’aba bombi bamaze umwaka n’igice bakundana, bwabereye kuri Centre Recreative Kagarama (Kicukiro); haba imihango yo gusaba no gukwa mu gitondo, nimugoroba hakirirwa abatumiwe .

Mackenzie ukinira Gor Mahia yo muri Kenya, yabaye myugariro wo ku ruhande ukomeye muri APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports; yanakiniye Vital’O FC y’i Burundi ari na ho akomoka ndetse no mu ikipe y’igihugu yabaye umwe mu bagenderwaho igihe kirekire.

Mutuyimana Nadjma we azwi mu myidagaduro cyane akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo zinyuranye z’abahanzi nyarwanda harimo ‘Ndamuhamagara’ ya Uncle Austin yafatanyije na Tom Close.

Bivugwa ko Nadjma yigeze no gukundana n’umuhanzi w’Umurundi Farious ‘Big Fizzo’ ariko baza gutandukana.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

66,011 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful