Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kigali: Ubukwe bwapfuye ababutashye babukereye, inshuti n’abo mu muryango bagwa mu kantu “INKURU IRAMBUYE”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, nibwo hagombaga kuba imihango yo gusaba no gukwa, aho umusore witwa Babonampoze Simeon Mutabazi yagombaga gusaba Nadine Ndikuriyo Seraphine hanyuma akamamukwera i Kibagabaga muri Gasabo mu mujyi wa Kigali. Nyamara ubukwe bwapfuye ku munsi nyirizina ndetse abatumiwe bari babukereye biteguye kubutaha bagwa mu kantu.

Inshuti n’imiryango ya Babobampoze Simeon Mutabazi na Nadine Ndikuriyo Seraphine bamaranye igihe impapuro zibatumira kwitabira imihango yo gusaba no gukwa yagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 i Kibagabaga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 hakaba hari hateganyijwe imihango yo gusezerana no gucyuza ubukwe, byagombaga kuzabera mu gihugu cy’u Burundi.

Nyamara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, nibwo byamenyekanye ko Mutabazi Simeon Babonampoze yamaze kubenga uwo byari byitezwe ko agiye kumusaba akanamukwa. Abagize umuryango we, bahise banatanga itangazo bamenyesha abari biteguye batashye ubu bukwe.

Itangazo ryo guhagarika ubukwe ryavugaga ko umuryango wa Mutabazi Raphael umenyesha abantu bose bari batumiwe mu bukwe bwa Simeon Mutabazi Babonampoze na Nadine Ndikuriyo Seraphine bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 no kuwa Gatandatu ukurikiyeho tariki 17 Werurwe 2018, ko ubwo bukwe butakibaye kubera impamvu zitabaturutseho. Muri iri tangazo, banisegura ku bari biteguye gutaha ubukwe banabashyigikiye ngo imyiteguro igende neza.

twavuganye na Espérance Ntabudakeba wo mu muryango wa Mutabazi Simeon, akaba n’umwe mu basinye kuri iri tangazo, adutangariza ko impamvu uyu musore yabenze uwo bari bagiye kurushinga atayizi, ndetse ngo bamuhatiye gusinya atazi impamvu ubukwe bupfuye. Gusa avuga ko bakundanye umusore yibera hanze y’u Rwanda, kuburyo ngo n’abo mu muryango w’umusore batari bazi uwo mukobwa bagiye gusaba.

Ishimwe Aimée Aline nawe uri mu bashyize umukono kuri iri tangazo, we yabwiye Itangazamakuru ko ntacyo bifuza gutangaza ku bijyanye n’impamvu umusore yabenze umukobwa ku munota wa nyuma.

Hari amakuru agera ku avuga ko Mutabazi Simeon na Nadine Ndikuriyo Seraphine bakundanye bwa mbere bataziranye amaso ku maso, n’icyemezo cyo kurushinga kikaza gufatwa imiryango yombi itaziranye, uruhande rw’umusore rukaba rwaraje gutungurwa n’uko hari ibyo rwibwiraga ku mukobwa bijyanye n’imitungo afite basanze atari ko bimeze.

172,561 total views, 400 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful