Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kambali Jay umunyarwanda urimo gukorera ibikorwa bikomeye muri Amerika yashinze kompanyi yitwa Kasuku Media Entertainment “INKURU”

Muri iyi minsi umwe mu banyarwanda baba muri Amerika Kambali Jay uzwi nka Kasuku yashinze kompanyi ifasha abahanzi mu bijyanye na muzika cyane cyane, arinabyo yaganirije itangazamakuru, mu kiganiro kigufi twagiranye uyu musore utuye muri Amerika yatubwiye uburyo yifuza gufashamo abahanzi ndetse na zimwe mu ndoto.

Aganira na itangazamakuru uyu musore watangiye yivuga yagize ati” Nitwa kambali Jay mu rugo ni i Gikondo niho kavukire mfite imyaka 24 y’amavuko nkaba narize amashuri abanza mu Gatenga ya mbere icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye nakize muri GS kimisange mu gihe ayisumbuye nayasoreje muri Appega Gahengeri nkaba narakuze nkunda gukina umupira wamaguru ariko ubu nkaba nkora akazi k’ubunyamakuru kuri radiyo ya hano muri Phoenix Arizona ari naho ntuye.”

Uyu musore yakomeje avuga ko ubu asigaye afite kompanyi yitwa ‘Kasuku Media Entertainment’ ishinzwe gufasha poromosiyo  buri muntu wese ufite impano ku buryo buri atekereza ko bwazaba mpuzamahanga kuri ubu uyu musore uyu musore yiga ibijyanye n’itangazamakuru  muri kaminuza yitwa ‘The Art Institute’ iyi ikaba iba muri leta ya Arizona.

Uyu musore aganiriza itangazamakuru yavuze ko inzozi ze mu muziki ari gukora cyane agakora arebera kuri  Dj Khaled cyane ko akunda ibikorwa bye. Uyu musore yatangaje ko inzozi ari ukuba umu promoter mpuzamahanga kuri ubu akaba afasha abahanzi bakizamuka barimo Mr D utuye muri Amerika ndetse n’umuhanzikazi uri kuzamuka uzwi ku izina rya Cassandra.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

39,720 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful