Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imodoka idasanzwe ,Abakobwa b’ uburanga ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y’ indirimbo ‘Wa wundi “ ya Juda Muzik “REBA HANO”

Itsinda ry’ abahanzi 2 aribo Da Rest , na Junior bagize itsinda rya Juda Muzik bashyize hanze amashusho y’ indirimbo yabo yaritegerejwe n’ benshi ariyo Wa Wundi yakozwe na Bob Pro kuri ubu uri kubafasha muri muzika yabo .

Abahanzi bagize itsinda Juda Muzik bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Biramvuna ,Al looking for friend kuri ubu bakaba bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “Wa wundi “bakomeje urujyendo rwabo rwa muzika aho bahamya ko uyu mwaka wa 2018 bagomba gukora iyo bwabaga bakagaragara cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Image result for juda muzik

Juda Muzik na Bob Pro uri kubafasha muri muzika

Ubwo batugezaho amashusho y’ indirimbo nshya yabo batubwiye ko Iyi ndirimbo igizwe n’ubutumwa bw’abakundana bwiganje mu kurema icyizere muri bagenzi babo.

Yagize ati “Ubusanzwe iyo abantu bakundana buri wese aba agaragara neza (Nta kibi kimurangwaho) imbere ya mugenzi we, rimwe na rimwe iyo mufite umubano mwiza hashobora kubaho abaza kubateranya bakoresheje imvugo zitandukanye ko umwe aca inyuma undi ndetse n’ibindi. Aho rero twakoze  iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha umwe muri abo guhamiriza mugenzi we ko atahindutse ko akiri wa wundi wa mwerekaga urukundo kuva kera bakimenyana .

Amashusho yafashwe na RDAY Entertainment

Basoza ikiganiro bakaba basabye abakunzi b’ umuziki nyarwanda gukomeza kubashyigikira ndetse bashimira byimazeyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ku bufasha badahwema kubatera mu rujyendo rwabo ndetse n’ abandi bafite aho bahuriye na muzika.

Bagize ati “ Turashimira byimazeyo abafana bacu , Itangazamakuru ryose aho riva rikagera ryo mu Rwanda rikomeje kujyenda ridutera ingabo mu bitugu ndetse dushimira Producer wacu Bob Pro ukomeje kujyenda adushyigikira muri byose .

REBA AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO WA WUNDI YA JUDA MUZIK:

Posted By:Emery@Rwandapaparazzi.rw

38,880 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful