Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Biravugwa ko A-B GODWIN usanzwe atunganya amashusho muri Touch Entertainment agiye kwerekeza muri Country Record “INKURU IRAMBUYE”

 Umusore umaze kwamamara mu Rwanda kubera gutunganya amashusho ari ku rwego rwo hejuru ariwe A-B GODWIN kuri ubu hari amakuru akomeje  guhwihwiswa hirya no hino ko agiye kuva muri Touch Entertainment akerekeza muri Country Record nubwo aya makuru yirinze kugira icyo ayavugaho .

Hashize iminsi micye zimwe mu nshuti za A-B GODWIN zidutangarije ko uyu musore ashobora kuba agiye kuva muri Touch Entertainment aho yarasanzwe afite akazi ko gutunganya indirimbo mu buryo bw’ amashusho akerekeza muri Country Record inzu igiye gutangira mu gihe cya vuba cyane .

Ubwo Rwandapaparazzi twabonye aya makuru twagerageje kuvugana na A-B GODWIN ku murongo wa Telefone njyendanwa atubwira ko ahuze hari abahanzi arimo gufatira amashusho , nyuma twongeye  kuvugana nawe tumubajije amakuru ajyanye nuko yaba agiye kuva muri Touch Entertainment yirinze kugira icyo adutangariza gusa avugako kuba arimo gukora ibikorwa bwa Touch agomba kuba ari muri Touch.

Kugera magingo aya ntihari hamenyekana amakuru ahamya neza ko A-B GODWIN yaba yamaze kwerekeza muri Country Record.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru neza …….

 

28,611 total views, 200 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful