Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abahanzi Nyarwanda batandatu bagaragaye ku rutonde rw’abahatanira AMI Awards Afrika “INKURU IRAMBUYE”

Abahanzi Nyarwanda batandatu  nibo batoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya muzika muri Uganda bya AMI Awards Afrika bizatangirwa i Kampala kuwa 24 Werurwe 2018.

abo bahanzi Nyarwanda ni:

Knowless Butera: ari mu cyiciro cya ‘Best Female Eastern Artist’  yinjijwemo n’indirimbo ye ‘Uzagaruke

Priscillah : Priscilla nawe ari mu kiciro kimwe na Knowless cya ‘Best Female Eastern Artist’ we yinjijwemo n’indirimbo ye ‘Biremewe

Young Grace: Young Grace ari mu cyiciro cya ‘Best Female Newcomer’ kubera indirimbo ye ‘Whisky ya Papa’, ari mu cyiciro kimwe na Natacha umwe mu bakobwa bafite impano mu muziki mu Burundi; Irene Ntale wo muri Uganda n’abandi.

Uncle Austin na Meddy: Indirimbo ‘Everything‘ Uncle Austin yafatanyije na Meddy yabinjije mu cyiciro cya ‘Best Male Newcomer’, iki ni nacyo kirimo abahanzi nka ‘Lava lava’ na ‘Rayvanny bo muri Wasafi Records, Christian Bella, Ykee Benda n’abandi.

Christopher: Muneza Christophe nawe akaba ari mu kiciro kimwe na Uncle Austin cya ‘Best Male Newcomer’ yinjijwemo n’indirimbo ye ‘Simusiga

Ibi bihembo bizatangirwa kuri Serena Hotel kuwa 24 Werurwe 2018 mu birori bizaba biyobowe na Ika De Jong wo muri Congo, Stellah Nantumbwe uzwi nka Ellah wo muri Uganda na Félix WAZEKWA wo muri Congo.
Gutora aba bahanzi bari guhatanira ibi bihembo bizarangira taliki ya 20 werurwe,  bikaba bibera gusa ku rubuga rwa AMI Awards afrika.

31,270 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful