Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abadiventisiti 14 bakubishwe n’inkuba bagiye gushyingurwa na Leta yifatanyije n’abaturage.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu muhango wo gushyingura abadivantisiti 14 bapfuye bakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Gatandatu.

Abakirisitu 45 bari mu rusengero mu Murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu, inkuba yakubise 14 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye itangazamakuru ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi; bagiye kwifatanya n’abaturage kugira ngo baherekeze mu cyubahiro ba nyakwigendera.

Avuga ko uyu muhango ubera mu Murenge wa Nyabimata, aho abapfiriye muri iryo sanganya bose bagomba gushyingurirwa mu irimbi rimwe rusange rya Mishungero.

Yagize ati “Mu rwego rwo kubafasha twaganiriye n’imiryango twumvikana ko bibera hamwe mu irimbi rimwe kugira ngo turebe ko tubatabara neza, tubashakire ibyangombwa, hari amasanduku n’ibindi byose bijyanye n’imihango yo gushyingura, kugira ngo ubuyobozi bubibafashe.”

Ubwo twaganiraga na Habitegeko, we n’abayobozi bagenzi be bari bavuye gusura abakomeretse bari mu mavuriro atandukanye, aho ngo abaganga bababwiye ko abakomeza gukurikiranwa bagera kuri 17, aho ngo hari n’abamaze gutaha.

Ibijyanye na fagitire zose bazabavuriraho ngo ni ubuyobozi bw’akarere buzazishyura.

Avuga ko bagiye gusaba abantu bose bafite ahantu hahurira benshi ko bagomba kuhashyira imirindankuba kugira ngo birinde ko hari irindi sanganya ryabaho.

Ashimangira ko bagiye no kugenzura amashuri yose ko imirindankuba ihari, aho ngo bazanashishikariza abaturage uburyo bagomba kwirinda inkuba.

Uburyo umuntu yakwirinda inkuba

Si byiza gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa ‘lift’ igihe cy’imirabyo n’inkuba, kuko ibi byuma bikoresha amashanyarazi bikaba bishobora kugira impanuka ziturutse ku nkuba.

Ni byiza gufunga ibirahure byose igihe uri mu modoka, ukirinda
gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo giriyaje, 
kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa ibindi bikoresho bikoze mu byuma.

Mu gihe wumvise inkuba uri mu ishyamba, ni ibyiza kuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo.

Si byiza kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba, abana bakunda gukinira mu bidendezi by’amazi bagomba kubyirinda, kimwe n’abakandagira mu mazi igihe uri gukoropa cyangwa umesa.

Abantu ngo banagomba kwirinda kuryama hasi, kuko byakurura gukubitwa n’inkuba.

Mu gihe umuntu ari ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita.

Ibikoresho bikoresha amashanyarazi bigomba kurindwa hifashishwa ibyuma byabugenewe.

Abantu banagomba kwirinda kuba ahantu bazi neza ko inkuba yaba yarigeze kuhakubitira, kuko ikunda gusubira aho yaciye.

Inkuba ishobora no gukubita n’umuntu uri mu nzu n’aho amadirishya n’inzugi byaba bifunze. Aha bikaba bisaba ko inzu zose zigombye kuba zifite ibikoresho birwanya inkuba.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

42,460 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful