Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Yesu ni umurasta abyina Reggae, iyo uyicuranze imyuka mibi irahunga – Natty Dread

Mu gihe abenshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda basanga injya ya Reggae iri mu marembera, umwe mu baririmbyi b’iyi njyana uzwi cyane ku izina rya Natty Dread, yavuze amagambo akomeye kuri iyi njyana aho yashimangiye ko na Yesu ubwe abyina Reggae.

Mu kiganiro twagiranye na Natty Dread yadutangarije ko hari agatsiko k’abantu bayobowe na sekibi bashaka kuzimya Reggae ariko ngo ntabyo bazageraho kuko ari injyana Imana yahaye umugisha kuko ariyo icurangwa imyuka mibi igahunga.

Natty Dread yagize ati :“ Ubundi injyana ya Reggae iracyari imbere uretse ko abantu bayimye amatwi, ibitangazamakuru ntibikina Reggae, aba DJ ntibashyiramo Reggae, ariko ndagirango mbabwire ko iyi njyana izahoraho, kandi niyo miziki yonyine Imana ishyigikiye, ntacyo izaba nubwo abababiloni bashaka kuyica, nkanjye Natty ndacyahari kandi nubwo ntahaba hari abandi bazahambera, abanga Reggae ni abakozi ba shitani, iyo ucuranze Reggae imyuka mibi irahunga, ndababwiza ukuri ko Yesu nawe ashobora kuba abyina Reggae, ibyo abantu babeshya bavuga kuri Reggae ni byinshi ariko ibyo ni ibinyoma twe ahubwo dusukura isi mu gihe abandi bayanduza”.

Natty yakomeje avuga ko injyana ya Reggae yirukana imyuka mibi ndetse ko yirukana shitani, kuri we ngo shitani akunda injyana nka Hip Hop, Afrobeat n’izindi njyana zitari Reggae bityo abanga Reggae baba bashyigikiye Sekibi.

Yagize ati ” Iyo ducuranga Reggae shitani arahunga, ariko iyo abandi bacuranga Hip Hop Shitani irabasanga, shitani ikunda ibyo bya afrobeat birimo abantu bambaye ubusa, shitana yanga Reggae kuko iyo icuranzwe abadayimoni barahunga, ariko nucuranga Hip Hop shitani iraza ikabyina”.

41,850 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful