Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Waruziko Amarira y’abagore mu gihe cyo gutera akabariro nijoro hari aho ahurira no kutagenda neza mu gutera akabariro “INKURU IRAMBUYE”

Kurira kw’abagore mu gihe baterwa akabariro,ni kimwe mu byo abagabo bashingiraho bavuga ko abagore bitwaye neza mu gihe batera akabariro ,nyamara burya ngo hari byinshi uko kurira bihungabanyaho muri icyo gikorwa.


Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko amarira y’umugore afite ubushobozi bwo kugabanya ubushake bw’abagabo mu gukora imibonano mpuzabitsina hakubiyemo no gutuma umusemburo w’abagabo ugabanyuka (Testosterone).

Amakuru dukesha urubuga rwa Science Express, avuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu kigo cyitwa “Weizmann Institute of Science” no mu bitaro bya Tel Aviv aho bashakaga kugendera ku ruhare rw’amarira mu mishyikirano y’ibimenyetso (communication non verbale) cyane cyane mu myifatire iherereye ku mibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bagera kuri 24 bari mu kigero cy’imyaka 23 kugeza kuri 32, bagabanyijwemo amatsinda maze babahumuriza amarira abagore barize bareba filimi ziteye agahinda.

Mu gihe abashakashatsi bari bategereje ikivamo, hari ibice by’umubiri byatangiye gukora nabi ako kanya, uburyo umutima utera, uburyo bwo guhumeka bwabaye ikibazo ndetse n’umusemburo wa Testosterone w’abakorewe ho ubushakashatsi nawo wagaragaje ko bahise bahura n’ikibazo cyo kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwafashijwe n’ubwonko bw’aba bagabo mu buryo twita IRM, bufasha gusobanura isano iri hagati y’imikorere y’umubiri w’umuntu n’ubwonko.

Nk’uko byakomeje gutangazwa n’aba bashakashatsi, kuba Testosterone yagabanyuka ku mugabo bishobora kuririra ho indwara nyinshi, aho haboneka mo na kanseri y’udusabo prostate) ku buryo abashakashatsi banakomeje kwiga ku kuba amarira yaba yakwirindwa kugira ngo iyi kanseri igabanyuke.

Uwineza vanessa@Rwandapaparazzi.rw

61,020 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful