Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umushumba w’itorero “Yesu araje Christian Ministries” Pasteri Madaraka Viateur yasanzwe mu nzu iwe yapfuye.

Umushumba w’itorero “Yesu araje Christian Ministries” Pasteri Madaraka Viateur yasanzwe mu nzu iwe yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa 06 Gashyantare 2018. 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo buvugako mu minsi ishize muri iri torero hagaragayemo ibibazo bishingiye kumitungo hagati y’uyu Nyakwigendera n’abandi bakoranaga muri iri torero.

Ni ubwicanyi bwabaye hagati ya Saa sita z’ijoro na samunani mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira kuri uyu wakabiri nkuko bivugwa na bamwe mubo twasanze murugo rwa Nyakwigendera.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko yaba Nyakwigendera Pasteri Madaraka Viateur, cyangwa se umugore we Bishop Nyirankunzimana Annuarithe baribabanye neza hagati yabo no kubaturanyi babo, gusango Nyakwigendera Pasteri Madaraka mu minsi yashize yigeze kugirana ibibazo na bamwe mubo batangiranye itorero.

Ibyururupfu rw’uyumushumba w’iri torero Yesuaraje Christian Ministries” Pasteur Madaraka Viateur, byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rurindo mu Ntara y’amajyaruguru Ndahayo Iridefonsi.

Ubwo twageraga murugo rwa Nyakwigendera twasanze umufasha we Bishop Nyirankunzimana Annuarithe ari mu maboko ya Polisi, dore ko iperereza kuby’ururupfu ryari ryatangiye.

Nubwo bigoye kumenya ukuri kurupfu rw’uyumugabo Pasteur Madaraka Viateur, bamwe mu baturiye aha barakeka ko uyu mugore wa nyakwigendera yaba hari uburyo afite uruhare mu rupfu rw’uyumugabo we.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

17,730 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful