Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umunyarwenya Salvado ukomeye I Bugande yageze I Kigali

Patrick Idringi ‘Salvado’ yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cy’urwenya cyahariwe abakundana n’abandi bantu bose bashaka kwifatanya nabo kuri uyu wa gatatu tariki 14/02 umunsi witiriwe mutagatifu Valentin ukanafatwa nk’uw’abakundana ku isi hose.

Ntabwo ari ubwa mbere Patrick Salvado aje mu Rwanda, kuko akunze kuhaza incuro nyinshi  kuhataramira mu birori by’urwenya, ubwo yaherukaga yasekeje abantu bataha imbavu zibarya kuberwa urwenya rw’uyu mugabo.

Salvado aje mu Rwanda mu gihe mu kwezi gutaha kwa gatatu nabwo bivugwa ko agomba kugaruka mu gitaramo kiswe Seka Festival, iserukiramuco ry’abanyarwenya bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika bakaba bazahurira i Kigali.

Nkusi Arthur umwe mu bari gutegura iki gitaramo avuga ko iyi Seka Festival izaba ifite udushya twinshi tutari dasanzwe tuzwi mu bitaramo by’urwenya kuko yemeza ko abazitabira bazataha bishimye bidasanzwe.

Ntabwo haramenyekana neza amatariki iyi seka festival izaberaho, ariko amakuru dufite ni uko ari mu kwezi kwa gatatu kandi ikazaba mu buryo budasanzwe kuko abanyarwenya bazasetsa abantu muri bus.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

18,490 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful