Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umunyarwandakazi Ingabire Nicole Yinjiye Mu Mwuga Wo Gufotora No Gufilima Bigezweho Aho Abenshi Bawufata nk’ Umurimo w’ Abagabo Gusa “INKURU IRAMBUYE”

Ingabire Nicole  umunyarwandakazi ukiri muti ubusanzwe uzwi kukazina ka Poupounyu n’ umukobwa ufite imyaka 20 y’ amavuko akaba atuye kicukiro n’ umwe mubakobwa kurubu bafite ejo heza hazaza ndetse kurubu watangiye umwuga wo gufotora(Photography) ndetse no gufilima ( Video Filming) benshi bafata nk’ umurimo ukorwa akensi n’ igitsina gabo nubwo we atariko abibona .

Poupounyu ni umukobwa kurubu winjiye muruhando nyarwanda rw’ inzobere mubijyanye no gufata amafoto ndetse no gufata amashusho agezweho hifashishijwe ibyuma by’ ikoranabuhanga bigezweho kuruyu munsi nibwo Rwandapaparazzi twaganiriye nuyu mugafotozi wabigize umwuga agira byinshi adutangariza kumwuga we ahamya ko azanyemo impinduka zidasanzwe .

Akaba yatangiye atubwira amwe mumateka ye aho yagize ati “ ubusanzwe Ingabire Nicole   ni umukobwa w’ imyaka 20 y’ ubukuru nkaba mfite ababyeyi bombi nkaba ndi umwana wa 3 mu muryango w’ iwacu aho magingo aya namaze gusoza amashuri yisumbuye mwishami ry’ ubwubatsi nkaba nteganya gutangira kaminuza mu gihe cya vuba .

Ikindi Nicole yatubwiye bimwe mubyo akunda cyane birimo  amahoro, abantu ,nkunda akazi ndumuntu wiyubaha nkunda inshuti zanjye ikindi kandi kirenze kuribyo ndi umukobwa wigirira ikizere mubyo nkora byose kuko sinkunda gutsindwa mubuzima bwanjye kandi ndi umuntu urarikira cyane kumenya icyo ntazi ikirenze kuribyo nkaba ndi umuntu ufite intumbero mubyo nkora byose .

Mu Kiganiro Twakomeje tugirana na Ingabire Nicole  ubusanzwe uzwi ku kabyiniro ka Poupounyu yakomeje adutangariza byinshi kubijyanye n’ umwuga we ahamya ko haraho umaze kumuvana naho umaze kumugeza nubwo akomeje kujyenda ashiramo umuhate mwinshin ngo agere kuntego yihaye .

Rwandapaparazzi : Ese Umwuga Ukora wo Gufotora ndetse no gufilima wawutangiye ryari?

Ingabire Nicole  : Umwuga wo gufotora no gufilma icya mbere narimfite inzozi zabyo ariko nabitangiye kubyiga arinako natangiye kubikora 2015  

Rwandapaparazzi :Ese ni akahe gashya uzanye cyangwa umwihariko wawe ufite abandi baterekanye ??

Ingabire Nicole  : mubyukuri ntagishya cg ikintu gikomeye nje gukora abandi batakoze

Agashya ka mbere ndi mubakobwa bakeya bakora  uyu mwuga urumvako nako aragashya; akandi gashya akenshi usanga harabantu bafotora amafoto ntayaguhere igihe ariko njyewe niyemeje gukorera kugihe kdi nkatanga ibintu byiza kuburyo nubutaha byanzanira abandi nkorera !!!

Rwandapaparazzi :Ese Ko Mu Rwanda benshi bamenyereye ko umwuga wo gufotora no gufirima ukunzwe gukorwa n’ igitsina gabo kuba wowe uri kuwukora uri umukobwa wumva umeze gute ? Ese ababyeyi bawe bo babyakiriye gute

Ingabire Nicole  : Ababyeyi banjye uko babyakiriye   neza kuko ntibatunguwe bitewe nuko kuva nkiri muto nakundaga ibintu bya techniques no muri Secondaire nize ubwubatsi ibyo nibintu abakobwa benshi badakunze gutinyuka ;urumva murugo babonye ninjiye mubintu byo gufotora ntakintu cyabatunguye ahubwo bakomeje kuntera inkunga banamfasha muri burikimwe

Rwandapaparazzi :Ese umwuga wo gufotora ndetse no gufilima ubona umaze kugera kuruhe rwego hano mu Rwanda ugereranyije no hanze y’ imipaka y’ u Rwanda ? ese wowe umaze kukugeza kuruhe rwego wakuvanye kuruhe rwego ?

Ingabire Nicole  : uko mbona umwuga wo gufotora no gufilma ntago uragera kurwego nkurwo hanze y’imipaka y’u Rwanda Ariko umaze gufata intera kuko kera suku byari bimeze nkubu umuntu ashobora kuba yanagufotora kera bafataga amafoto bakayashyira kuma CD ariko ubu umuntu wamuha amafoto kuri flash;memory card;hard disk nibindi byinshi.. gusa haracyari mbogamizi z’ibikoresho bidahagije tutaragira ariko ugereranyije U Rwanda rumaze kugera kurwego rwiza

Rwandapaparazzi : Ese nizihe mbogamizi wahuye nawo mu mwuga wawe ?? ese wabyitwayemo gute umaze guhura nizi nzitizi ??

Ingabire Nicole : Zimwe mumbogamizi mpura  nazo urugero ujya nko kwaka ikiraka ahantu cg umuntu yakurangiye umuntu mwajya kuvugana yasanga aru mukobwa akagira confusion cg se akagira gushidikanya yibaza quality yibyo ukora gusa gake gake bazagenda barushaho kubyumva no kubisobanukirwa batubonemo ubushobozi; ubunararibonye ndetse nubushishozi bwongeyeho ubuhanga ko icyo abahungu bakora natwe twabikora ndetse tukaba twabarusha; uburyo nabyitwayemo nukudacika intege .

Rwandapaparazzi :Ese niki wabwira abandi bakobwa bagenzi babwe bakitinya kuba bafata Camera nabo bagakora nkibyo ukora ? Ese ababaye bakunda aka kazi ukora gusa barabuze aho babyigira niki wababwira cyangwa wabafasha iki kugirango nabo inzozi zabo zibe impamo ?

Ingabire Nicole  : abakobwa bumva bakunda uyu  mwuga nibatinyuke bwumveko bashoboye kdi bigirire icyizere begere abo babona babikora kenshi batindana nabo bifuza kumenya burikantu kose kdi bakabiha umwanya; bagashirika ubute; bazarushaho kubimenya no kubisobanukirwa bityo bagere kunzozi zabo!!

Rwandapaparazzi : Niki wasoza ubwira abantu bose ndetse nabandi bumva ko Gufotora Atari umwuga wa abagabo gusa cyangwa abagicibwa intege n’ ababyeyi babo bababwira ko ibyo bakora nacyo bizabagezaho ?

Ingabire Nicole  : icya mbere  nukwitinyuka

 uyu numwuga utaragenewe abahungu gusa ahubwo ni umwuga wagufasha nkumukobwa kugera kucyo wifuza kugiti cyawe  bitewe nawe n’ intumbero yawe cyangwa icyerekezo wihaye

Ikindi nasabaga abandi bakobwa bagenzi banjye ko batinyuka bakaza bagakora tukagira umubare munini w’abakobwa benshi kandi natwe byadufasha gutera imbere

Uramutse Umukeneye ushobora Kumusura Kurubuga rwa Instagram:Poupounu_nicole 

Cyangwa Wamwandikira kuri E-Mail Ye Ariyo:poupounyu8@gmail.com Cyangwa kuri  FACEBOOK:Poupounyu Nicole 

Posted By:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

 

67,260 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful