Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko Lilian Mbabazi atwite, bivugwa ko iyo nda ari iy’umugabo we, Mowzey Radio, uherutse kwitaba Imana, abandi bakavuga ko yayiterewe i Kigali, kuri ubu yanyomoje aya makuru, avuga ko adatwite.

Lilian usanzwe afite abana babiri yabyaranye na Mowzey Radio, avuga ko abatangaza aya makuru yo gutwita kwe, ari abafite umugambi wo gukora ubucuruzi bw’ibinyamakuru byabo.

Ati “Ntabwo ntwite, mureke gukomeza gukoresha iki gihe cy’agahinda mugurisha ibinyamakuru byanyu”.

Uyu muhanzikazi Lilian Mbabazi, wanahoze aririmba mu itsinda Blu*3, mbre y’uko umugabo we Radio apfa, yari yaratangaje ko ibikorwa bye byose agiye kubyimurira i Kigali, akaba ariho akomereza umuziki n’izindi gahunda ze.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

32,561 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful