Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Trump yishyuye akayabo k’Amadolari umukinnyi wa filimi z’urukozasoni ngo atavuga ko basambanye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aravugwaho kuba yarakoresheje umunyamategeko we bagaha akayabo k’amafaranga umukinnyi wa filimi z’urukozasoni (Porn Star), Stephanie Clifford ukoresha izina rya Stormy Daniels muri uyu mukino kugira ngo atazavuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina nawe.

Mu mwaka wa 2006, Donald Trump yagiranye umubano w’ibanga n’uyu mugore witwa Stormy Daniels, akaba icyamamare mu mukino wa Porn, icyo gihe ngo hari hashize umwaka umwe gusa Trump ashakanye na Melania.

Michael Cohen ari nawe munyamategeko wemeye gushyira ahagaragara ukuri yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibivvugwa ko ariwe wakoze ‘deal’ yumvikana n’umunyamategeko nanone w’uriya mukinnyi wa filimi z’urukozasoni aho bemeranyijwe ko amwishyura akayabo k’amadorali ibihumbi ijana na mirongo itatu ($130, 000), atari ukuri kuko amafaranga yishyuye ari ayo yikuye ku mufuka we.

Uyu munyamategeko ariko n’ubwo avugwaho kuba yarakoreshejwe na Perezida Trump we abihakana avuga ko amafaranga yishyuye uyu Daniels ari ayo we ubwe yakuye ku mufuka we mu rwego rwo kurinda ubudahangarwa bwa Perezida Trump.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu 2016 Stephanie Clifford yatangiye kuvugana n’ikinyamakuru ABC News ku bihe yagiranye na Trump ariko mbere y’uko amatora aba atarabivuga neza yahise yumvikana n’uruhande rwa Trump kujya bamuha $130,000 ku kwezi kugira ngo ayo madorari akomeze atsikamire iryo banga ntirimusohoke mu nda.

Uyu mugore ariko yari yarabwiye bimwe mu bindi binyamakuru nka New York Times ko hari ibihe by’ibanga yagiranye na Trump, gusa ntiyari yakabahaye amakuru arambuye.

Mu minsi yashize ariko uyu mugore yahakanye yivuye inyuma ko hari imibonano yaba yaragiranye na Donald Trump, ndetse abishyira mu nyandiko. Ibinyamakuru bya US bikemeza ko yabihakanye kubera ako kayabo ibanga rimwinjiriza.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

43,800 total views, 200 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful