Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

TOUR DE L’ESPOIR: ARERUYA YEGUKANYE UMWENDA W’UMUHONDO, MUGISHA YEGUKANA ETAPE(AMAFOTO)

Mu isiganwa ry’amagare ry’abakinnyi batarengeje imyaka 23, abanyarwanda bongeye kugaragaza ko uyu mukino bawurimo neza, aho Mugisha Samuel yegukanye etape naho Areruya yongera amahirwe yo kuryegukana.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare, hakinwaga agace ka gatatu kanabanziriza akanyuma, maze abanyarwanda barigaragaza cyane; Mugisha Samuel akegukana akoresheje amasaha 2:28:40, Areruya Joseph aza amukurikiye banganya ibihe hanyuma bakurikirwa n’uwitwa Beza Million wo muri Ethiopia asizwe iminota 2:37 nawe akurikirwa n’umunyarwanda nanone, Munyaneza Didier asizwe iminota 2:44

Iri rushanwa ririmo kubera mu gihugu cya Cameroun, rigeze ahakomeye dore ko hasigaye agace kamwe gusa, kugeza ubu Areruya Joseph akaba atanga icyizere cyo gukomeza kwandika amateka muri uyu mukino akegukana amarushanwa 2 mu gihe kitarenze ibyumweru 2.

Ku rutonde rusange Areruya ari ku mwanya wa mbere aho amaze gukoresha amasaha 8:36:47. Akurikiwe na Visser Louis wo muri Afurika y’epfo yasize amasegonda 40 hanyuma ku mwanya wa gatatu hakaza Mebrahtom Natnael wo muri Eritrea wasizwe asigwa iminota 2:16.

Si ibi gusa kandi, kuko Areruya yegukanye n’ibindi bihembo bibiri birimo icy’umukinnyi uzi kuzamuka(grimpeur) ndetse ahiga abandi muri Sprint

Areruya Joseph aramutse yegukanye iri rushanwa yaba abonye Ticket yo kujya muri Tour de France

Emery@Rwandapaparazzi.rw

39,780 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful