Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Oprah wahoze ari umugore wa Katauti arashinjwa ubwambuzi

Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzaniya Irene Uwoya uzwi nka Oprah akaba yaranabaye umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, arashinjwa n’abakozi bamukoreraga mu kabari kubambura imishahara y’amezi atatu.

Aka kabari ka Irene Uwoya hagerereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam, umwe mu bakozi bagakoramo waganiriye na Global publishers yavuze ko we na bagenzi be batanu barambiwe kwihanganira ubuhemu bwa nyirabuja bagahitamo kureka akazi.

Yagize ati “ ni ukuri ni uko ubaye ufite ubumuntu utareka umuntu ngo agukorera ukwezi kose avunika, nurangiza unanirwe kumwishyura uzi n’ukuntu ubuzima bw’iki gihe bugoye, twarihanganye ariko ubu tumaze kunanirwa.”

Aba bakozi batandatu bose barishyuza Irene Uwoya imishahara yabo y’amezi atatu, dore ko yagiye abarerega, ababwira ko azayabaha ejo, ejo… bakegera aho barambirwa.

Umwe mu nshuti za hafi za Irene Uwoya yavuze ko akabari kamaze gufungwa, gusa ntibyaturutse ku kibazo cy’imishahara ahubwo byatewe n’uko bari kwimuka kuko aho yakoreraga mbere hari hato kandi bafite abakiriya benshi.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

47,440 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful