Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Niba uri Umukobwa Uzi Kurimba Dore imyenda Iryoheye Ijisho Ushobora kwambara Kuri St Valentin Uri Kumwe n’ Umukunzi Wawe “AMAFOTO”

Harabura iminsi mike ngo  abakundana bizihize umunsi wabo uzwi nka “St Valentin”, mu myambaro ubu abenshi bari gushaka harimo n’iyo bashobora kwambara kuri uwo munsi. Twaguhitiyemo imwe mu myambaro y’ibara ry’umutuku yakwambarwa n’umugore/umukobwa ku munsi w’abakundana.

Ushobora guhitamo kwambara nka Miss Joanna Keza Bagwire.

Ushobora guhitamo kwambara nka Miss Joanna Keza Bagwire.

Buri mwaka kuwa 14 Gashyantare hizihizwa umunsi w’abakundana. Hari abashobora kuwizihiza basohokana bakajya gusangira nk’uko hari n’abandi bawizihiriza mu rugo.

Igihe uri kumwe n’umukunzi wawe ni byiza kwambara ibara ry’umutuku, iri bara rivuga ibyiyumviro n’amarangamatima, rikaba ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye n’urukundo.

Abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira ikizere mbese abantu batajya bacika intege.

Mu myenda ubu igezweho ushobora kwambara ku munsi w’abakundana nk’uko n’amafoto abigaragaza harimo amakanzu ya ‘gown’ akunze kwambarwa mu birori bitandukanye nk’ubukwe.

Ushobora kwambara imyenda ya ‘off shoulder’ igaragaza mu gatuza cyo kimwe n’imyenda ya ‘cold shoulder’ nayo ifite umwihariko wo kugaragaza imiterere y’agatuza kuuyambaye. Ushobora kwambara imyenda y’indi yafasha uwo mukundana kubona ubwiza bw’ikimero cyawe.

Aya ni amwe mu mafoto yerekana uko umukobwa/umugore yakwambara ku munsi w’abakundana.

Umuhanzi w'imideli Sonia Mugabo ushobora kumugana akaguhitiramo uwo uzambara.

Umuhanzi w’imideli Sonia Mugabo ushobora kumugana akaguhitiramo uwo uzambara.

Ushobora kwambara nka Shaddyboo.

Ushobora kwambara nka Shaddyboo.

Cyngwa waba uri umukristu wa cyane ukambara nka Aline Gahongayire.

Cyngwa waba uri umukristu wa cyane ukambara nka Aline Gahongayire.

Ushobora kwambara nk'uyu munyamideli.

Ushobora kwambara nk’uyu munyamideli.

Cyngwase ukiyambarira ibigufi muri 'off shoulder' niba ubikunda.

75,210 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful