Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Namenye ko umusore tugiye kubana apfubura abagore bakuze bakamuha amafaranga, arakize ariko byanteye impungenge NKORE IKI?

Mbifurije icyumweru duhurira kuri uru rubuga rwacu dukunda cyane tukungurana inama, cyane cyane abubatse n’abari mu nzira yabyo.

Na njye ndi mu nzira yo kurushinga, nitwa Janviere (rwahinduwe) ntuye mu Bugesera, umusore twiteguraga kurushinga mu mpeshyi we akorera mu mujyi wa Kigali

Icyanteye impungenge, nakomeje kubaza umusore akazi akora mu mujyi wa Kigali, akambwira ko yoza amakaro, ko abakiriya bamuhamagara akajya kubogereza amakaro mu ngo, ko afite akamashini akoresha.

Rwose hari n’abamuhamagara turi kumwe, bagahana gahunda numva, akambwira ati ‘ubu agatubutse karabonetse’ nkishima kuko mba nejeje nuko cheri akazi ke kagenda neza.

Umwe mu basore b’inshuti ye tuziranye, yanyibiye ibanga, ati ‘umugabo mugiye kubana ni umupfubuzi, njye nta nubwo abapfubuzi nari mbazi ni nabwo bwa mbere nari numvise iri jambo, aransobanurira ati ‘ni umusore cyangwa umugabo usambana n’abagore bakuze bakamuha amafaranga”.

Namubajije byinshi ansobanurira ko hari abagore baba batakitaweho n’abagabo babo, noneho bagahitamo gushaka abasore bakiri bato babapfubura, mu gihe ababo baba batabagejeje ku ntego, gusa naje kumva ko birimo ingaruka nyinshi.

Nakoze ubugenzuzi bwanjye, cheri mwaka telefone ye mutunguye, ndayijagajaga, ibyo nasanzemo ni akumiro, nasanzemo amafoto menshi y’abagore bagera muri 7 bambaye ubusa bamwoherereza, amagambo baba baganiriye na gahunda baba bahanye, byose narabyiboneye.

Gusa nahise mbimubaza, ambwiza ukuri ko atazi no koza amakaro, gusa ko abo bagore abenshi babeshya abagabo babo ko yoza amakaro kugirango nibamusanga muri urwo rugo batamwibazaho cyane, ko gupfubura abikoze imyaka 4 kandi ko amaze gukuramo ubutunzi.

Yansezeranyije ko abivuyemo, ko ubutunzi yabikuyemo bihagije, ko agiye gushaka akakandi kazi ko gukora na njye, gusa ibi ntabwo nabyizeye, ndumva mfite impungenge, mungire inama. Murakoze!!

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

65,290 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful