Templates by BIGtheme NET

Musore nubona ibi bimenyetso ku mukobwa mukundana uzamenye ko yakwimariyemo “REBA HANO”

Mu gihe abantu bakundana, biragoye kumenya udashidikanya ko umukobwa agukunda by’ukuri cyane ko uba utabasha kureba mu mutima we ngo umenye icyo agutekerezaho, gusa hari bimwe mu bimenyetso simusiga umukobwa ashobora kwereka umusore bikamuhamiriza ko amukunda by’ukuri nubwo utabyizera 100%.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byagaragara ku mukobwa, bigatuma umusore bakundana abona ko yamaze kumwimariramo bizira uburyarya:

1. Umukobwa yumva mwahorana:

Nk’uko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda bya nyabyo kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, akaguhora iruhande muganira.

2. Kukwereka inshuti ze

Iki na cyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima menshi. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

3. Agutega amatwi mu gihe muganira.

Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande, mbese ko na we yakwimariyemo.

4. Yumva yakwiharira

Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nk’aho wamurutishije abandi.

5. Azirikana iminsi y’ibirori byawe.

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi wizihizaho itariki wavukiyeho yageze ubona yashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , nubibona jya umenya ko ntakabuza umukobwa agukunda bidanzwe.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

130,710 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful