Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Misiri: Abarwanyi 16 ba leta ya k’isiramu bishwe abandi 34 batabwa muri yombi.

Mu bitero byatangiye kugabwa n’ingabo za leta ku wa 5 tariki 9 gashyantare 2018 mu burasirazuba bwo hagati  hafi ya Sinaï bimaze guhitana Abarwanyi bo muri leta ya k’isiramu 16 abandi 34 batabwa muri yombi mu kurwanya no kurandura imitwe ivuga ko irwana intambara ya Jihadi nkuko byatangajwe n’igisirikare cya leta kuri iki cyumweru tariki ya 11gashyantare 2018.

Ni mu gitero cyiswe ” Sinaï 2018″ aho ingabo z’igihugu zakoze ku ntwaro za rutura ndetse n’indege n’ubwato bw’intambara ubundi zigaba igitero muri kariya gace kabaye indiri y’inyeshyamba za leta ya k’isiramu. Ibi bitero ndetse byanafashe ku duce twa delta du Nil ndetse no mu burengerazuba bw’ubutayu bwa Libiya.

Mu itangazo ry’umuvugizi w’ingabo z’igihugu Taper El- Refait yemeje ko bamaze guhitana 16 abandi 34 bagafatwa rwa mikono yanatangaje kandi ko banavumbuye ubwihisho 66 bw’inyeshyamba za leta ya k’isiramu n’imodoka 11 ndetse na moto 31 . Ngo hanavumbuwe kandi aho batunganyiriza ibiturika ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho hamwe n’imirima 6 y’urumogi n’ikiyobyabwenge cya Opium. Umukuru W’igihugu Abdel Fattah Al Sisi yari yahaye umukuru w’igisirikare na minisitiri w ‘ umutekano imbere mu gihugu amezi 3 yo kuba bamaze kugarura umutekano n’ituze muri kariya gace ka Sinaï nyuma yuko ziriya nyeshyamba zigabye igitero ku musigiti uri mu majyaruguru ya Sinaï cyahitanye inzirakarengane zisaga 300 kugeza Ubu  AFP itubwira KO  aricyo gitero kimaze guhitana abantu benshi icyarimwe muri iyi myaka ya vuba hariya mu Misiri.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

43,180 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful