Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ishuri ryo kubyina Jack B yijeje abanyarwanda ryahereye he?

Umuhanzi Rugamba Jack uzwi ku izina rya Jack B yiseguya kubakunzi be yijeje ishuri ryo ku byina mu myaka itatu ishize ariko ntiriboneke, kuri we ngo ubushobozi bwamubereye imbogamizi.

Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise “Ndabaruta”, twaboneyeho kumubaza ku makuru yigeze gutangaza muri 2015, aho yari yashimangiye ko uwo mwaka utazamusiga adashinze ishuri ryigisha ku byina gusa amaso yaheze mu kirere.

Mu kiganiro na bwiza.com Jack B yasobanuye ko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye ariko iza ku isonga akaba ari ubushobozi bucye kuko ishuri risaba ibikoresho bihenze kandi atarabona abafatanyabikorwa.

Jack B yagize ati:” Ishuri rero rwose ntababeshye bisaba ibikoresho byinshi, ndi gushaka uko nagura udukoresho gahoro gahoro, hari abafatanyabikorwa nandikiye negereje ko bansubiza, izo zose ni imbogamizi zangoye zatumye ishuri ridahita ritangira”.

Jack B kandi yakomeje avuga ko aramutse abonye aho akura amafaranga ntakabuza yahita atangiza iryo shuri, yanakomoje ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aho yavuze ko aramutse aryitabiriye amafaranga yakuramo yahita ayashora mu bikorwa byo gutangirza iryo shuri.

Yakomeje agira ati:“ Mbonye uburyo najya mu marushanwa nka Guma Guma byamfasha kuko nabonamo ubushobozi bwamfasha kugura ibyo bikoresho uretse nibyo narakoze cyane kandi ndifuza kwereka abakunzi b’umuziki icyo nshoboye, mfite ibitekerezo byinshi cyane nifuza kugaragaza nibampa amahirwe sinzabatenguha”.

Jack B yatangiye kwinjira mu ruhando rw’umuziki ubwo yari umubyinnyi wa The Ben mu mwaka wa 2008, muri iyi minsi akaba ahugiye mu gutegura Album ye ya 2 ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2018, uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka “ Mumparire”, “Diaspola” n’izindi nyinshi.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

15,270 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful