Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ikizungerezi Vera Sidika yaburiye Abagabo Bose Bifuza Kumusoma Ko Bazamukuraho Imbwa Yiruka “INKURU IRAMBUYE”

Vera Sidika, ni umunyakenyakazi uzwiho kumurika imideli ariko by’umwihariko, akaba akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga akavugisha benshi.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania kibitangaza ko uyu mukobwa ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akanashyiraho amagambo ashotora abagabo, ngo benshi bagiye bagaragaza ibyifuzo byabo ko bifuza kuba bamusoma.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sidika yabatangarije ko uzamusoma, nyuma azirengera ingaruka.

Yagize ati “Niba unsomye ku ijosi, njyewe ntabwo nzirengera ibizaba nyuma”.

Nyuma yaya magambo yatangaje, ahubwo abasore benshi bayishimiye, ndetse banamugaragariza urukundo bamufitiye, umwe mu bamukurikira kuri Instagram, yagize ati “ Iki nicyo gihe cyawe Vee (Vera) cyo gukora ibyo abandi batabasha gukora, mu gihe bari bafite igihe gihagije, uko biri kose uri mu bihe byiza, … ndagukunda cyane.

Benshi mu bagiye bagira icyo batangaza, bagiye bamubwira ko bamukunda cyane, banamwita umwamikazi wa Afurika y’i Burasirazuba (Queen of East Africa).

Vera ni umwe mu bakobwa bo muri Kenya bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri Instagram “queenveebosset” afite abamukurikira basaga ibihumbi 770.

Posted By:Emery@Rwandapaparazzi.rw

105,930 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful