Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa

Ibitaro bya CHUK bigiye kuvanwa mu mujyi wa Kigali byimurirwe i Masaka, aho bivugwa ko imyiteguro irimbanyije yo kwimura ibi bitaro bikavanwa hagati mu karere k’ubucuruzi.

Dr Theobald Hategekimana, Umyobozi Mukuru wa CHUK, yemeje aya makuru mu kiganiro yahaye The New Times, ariko avuga ko byose biri gukurikiranwa na minisiteri y’ubuzima.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, nawe akaba yabwiye iki kinyamakuru ko igishushanyo mbonera cy’ahagiye kwimurirwa ibitaro bya CHUK kigeze ku musozo ku bufatanye na Guverinoma y’u Bushinwa.

Dr Gashumba yongeyeho ko imirimo yo kubaka biteganyijwe ko izatangira muri uyu mwaka ariko igihe izarangirira kikaba kizasobanuka neza ubwo igishushanyo kizaba kirangiye.

Igiciro iki gikorwa kizatwara nacyo ntikirasobanuka neza.

Nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, aho CHUK iherereye kuri ubu, iruhande rwa Serena Hotel, hateganyijwe kubakwa amacumbi yo kubamo (apartments).

 Ibitaro bya CHUK byubatswe mu 1918 bitangira gukora mu 1928. Byabanje gukora nk’ikigo nderabuzima mbere yo kuzamurwa mu bushobozi biba ibitaro mu 1965.

Kuva muri Mata 1994 kugeza mu 1996, CHUK yakoraga nk’ikigo nderabuzima, nk’ibitaro by’akarere ndetse nk’ibitaro by’icyitegererezo.

Src: Bwiza.com

Emery@Rwandapaparazzi.rw

33,110 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful