Templates by BIGtheme NET

Dore Ibimenyetso Bishobora kukwereka ko Umukobwa Mukundana Yamaze Kukwimariramo Ndetse Agukunda Bizira ubudyadya “REBA HANO”

Biragoye kumenya udashidikanya ko umukobwa agukunda by’ukuri cyane ko uba utgabasha kureba mu mutima we ngo umenye icyo agutekerezaho, gusa hari bimwe mu bimenyetso umukobwa ashobora kukwereka bikaguhamirizako agukunda byukuri n’ubwo utabyizera ijana kurindi, kimwe muribyo twavuga nko kuba

1. Yumva mwahorana:

Nkuko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

2. Kukwereka inshuti ze

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

3. Agutega amatwi mu gihe muganira.

Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

4. Yumva yakwiharira

Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bias nkaho wamurutishije abandi

5. Azirikana iminsi y’ibiro yawe.

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

Uwineza vanessa@Rwandapaparazzi.rw

253,050 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful