Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amafaranga yo gucyura umurambo wa Ganza waguye muri Amerika yatangiye gukusanywa.

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Midwest, batangiye gukusanya amadolari ya Amerika 15,000 yo gufasha kugira ngo umurambo wa Innocent ‘Ganza’ Ndayishimiye uherutse kugwa i Chicago ushyingurwe mu Rwanda ku ivuko.

Ndayishimiye wavutse tariki ya 16 Mutarama 1993 yitabye Imana ku wa 02 Gashyantare 2018 afite imyaka 25 y’amavuko. Ni umwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ufite impano yihariye mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse no gufotora aho yabikoraga binyuze mu kigo cye yise ‘Ganza Image’.

Yagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya The Ben yise Habibi ndetse n’iya Alpha Rwirangira yise Merici.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Go Fund Me rukusanyirizwaho inkuru zigenewe ibikorwa byo gufasha, aba banyarwanda batangaje ko hakenewe ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika yo gucyura umurambo we.

Basabye inshuti n’abavandimwe gutanga uko bashoboye kugira ngo adashyingurwa ishyanga.

Ubwo yitabaga Imana, Radiyo y’Abanyarwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, One Nation Radio yatangaje ko Ndayishimiye wari uzwi ku izina rya Ganza, yasanzwe mu rugo yabagamo yapfuye aho kugeza n’ubu hataramenyekana inkomoko y’urupfu rwe.

Abamuzi neza bavuga ko Ndayishimiye yari umusore usabana n’abantu bose. Ikindi ni uko ngo yagiriraga ingendo hirya no hino muri Amerika akora akazi ke ko gufata amashusho.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

24,710 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful