Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abasore babiri barimo gukora muzika bucece ariko indirimbo bashyira hanze zitungura benshi mu bazumva: AMAFOTO N’INDIRIMBO>>

Umuhanzi Nsekanabo Rodriguez uzwi ku izina ry’ubuhanzi Rodicked urirmba injyana ya Afrodancehall mu kiganiro yagiranye na Rwandapaparazzi.rw afite byinshi yadutangarije ku bijyanye n’ubuhanzi bwe ndetse n’impamvu akora umuziki we na mugenzi we Trey Rapper.

Nsekanabo Rodriguez watangiye muzika ye mu 2010 ariko akaza kubihagarikamo kubera amasomo ya kaminuza aho yigaga mu gihugu cya Uganda gusa yongeye ku gukomeza muzika ye mu 2017. Mu busanzwe uyu musore akora akazi ke gasanzwe ndetse kamufasha kubaho no gukora muzika ye anavuga ko ari kimwe mu bintu akunda cyane mu buzima bwe dore ko ngo anakora umuziki ngo umuruhure mu mutwe ndetse anatange ubutumwa mu ndirimbo.

Umuhanzi Rodicked kuri ubu akaba amaze gukora imizingo 3 iri hanze kugeza ubu uhereye 2017 ubwo yasubiraga muri muzika ye nyuma yo kurangiza amasomo ye mu gihugu cya Uganda. Izo ndirimbo harimo Kwekwe, My dream, Nkumbura . Rodicked rero yadutangarije  ko izindi ndirimbo ze ziri mu mishinga. Nkuko yabidutangarije Rodicked yavuze ko mu ndirimbo amaze gushyira hanze harimo imwe yakozwe na Producer Bob Pro na Producer Madebeats.

Twifuje kumenya impamvu nyamukuru uyu musore yaba akora muzika kandi afite akazi kamuhemba akayabo k’amafaranga kuburyo atakabaye yangiza umwanya we anatakaza amafaranga ye muri muzika y’ubu yadusubije ko adakora umuziki agamije kurushanwa n’abandi bahanzi ndetse ko ngo adashyize imbere amafaranga ko ngo ahubwo ayikora kugirango yishimishe ndetse inamuruhure mu mutwe ndetse ko hari n’ubutumwa butandukanye yumva ko yageza ku bantu bukabafasha mu buzima bwabo akaba ariyo mpamvu akora umuziki.

Rodicked yadutangarije ko afatanya umuziki n’akazi ke ka buri munsi bikamukundira cyane ko ngo buri kimwe agiha umwanya wacyo aduha urugero rwiza kuri Tom Close ati: Reba  Tom Close afatanya umuziki we n’akazi ke k’ubuganga nanjye rero ntacyambuza kubikora.

 

 

Twamubajije ku ndirimbo ze twagiye twumva kuri kuri youtube channel ye ndetse ko twumva abayazifatanyije n’abandi bahanzi niba ari bo bazandika cyangwa ariwe uziyandikira adusubiza ajyira ati: Iza mbere ni njye wazanditse ariko indirimbo duherutse gukora yitwa Kumbura yakoranye na Trey Rapper ko ngo buri wese yanditse igice cye arairimba.

Trey Rapper niwe uririmba nka Riderman

Gusa ngo mu ndirimbo zose uyu musore yakoranye n’abandi bahanzi iyo yakoranye n’uyu musore Trey Rapper ngo ni nziza cyane iryoheye amatwi kuko uyu musore umwumvise aririmba wagirango ni umwami w’Ibisumizi Riderman uyu musore afite Rap nziza cyane iryoheye amatwi ndetse akaba akiri umwana muto ukizamuka muri muzika Nyarwanda ubona ko afite ejo hazaza heza igihe cyose yakomeza kubona ubufasha bwamufasha muri muzika ye.

 

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Nsekanabo Rodriguez yasabye abantu bose bazumva indirimbo ze bakazikunda kumushyigikira ndetse bakanamugira inama ati: Njye nkunda abantu banenga iyo biri ngombwa ndetse n’abantu bashima mu gihe gikwiye bikamfasha gukora neza nongera imbaraga mu byo nkora buri munsi murakoze.

Ushaka kumva indirimbo za Rodicked dore ngizi hano>>>

 

Posted by Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw/Bujumbura

42,050 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful