Templates by BIGtheme NET

Abakozi babiri bafashwe bari gusambana mu masaha y’akazi

Abakozi babiri b’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Tesco cyo mu Bwongereza bafashwe bari gusambana mu masaha y’akazi aho bari bikingiranye mu biro byabo.

Aba bakozi bakora muri iki kigo cy’ubucuruzi kizwi mu Bwongereza bahuye n’uruva gusenya mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, kuko ubwo bari mu biro bashatse kwiha akabyizi bagafatwa amashusho batabizi n’abasore baturanye n’iki kigo giherereye ahitwa East Anglia mu Bwongereza.

Kubera ko ibiro by’aba bakozi biri inyuma y’inyubako,aba bakozi bakoze aya mahano bazi ko ntawe uri kubabona,none amashusho yabo bari mu busambanyi yakwirakwiye hose ku mbuga nkoranyambaga cyane ko aba basore babiri bafashe aya mashusho bahise bayakwirakwiza kuri Whatsapp.

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,aba bakozi 2 bahise birukanwa ku kazi nyuma y’aho abayobozi b’iki kigo babonye aya mashusho.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

43,560 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful