Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umusaza Yivuganye umugore we amuziza guhindura Chanel y’ Umupira Kuri Televiziyo ye yiguriye “INKURU”

Umusaza witwa Tony Thomas, yishe umugore we amuziza gukuraho umupira yarimo areba kuri televiziyo. Iri bara ryabereye muri  Arkansas ,umujyi uherereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

Uyu niwe Tony wahitanye umugore we amuziza gukuraho umupira kuri Televiziyo

Nkuko bitangazwa na Washington post dukesha iyi nkuru ngo mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 10 ,Mutarama mu mujyi wa Arkansas ,umusaza Tony yivuganye umugore we amuziza ko ahinduye umurongo wa televiziyo.Ni mu gihe uyu musaza yireberaga umupira , mu gihe agiye hanze kunywa itabi asanga umugore we yashyizemo amakuru ,atazuyaje ahita amujombagura ibyuma  kugeza ku rupfu rwe.

Polisi ya Arkansas ivuga ko Elke [umugore w’uyu musaza] uyu murongo ashaka kureba amakuru, maze umusaza bikamurakaza cyane , dore ko ngo yakekaga ko asanga igitego cyamucitse.

old couple watching television. man and woman sitting on the couch and making tv zapping

Umuvugizi wa polisi ya Arkansas ,Anthony Counts Yemeje ko uyu musaza yahitanye umugore we ndetse anavuga ko kuri ubu bakimukorera dosiye mbere yuko bamushyikiriza urukiko.

Thomas avuga ko yaje ananiwe akatsa televiziyo ashaka kuruhuka.Akomeza agira ati”Nashakaga kuruhuka arambangamira , nubwo ari uburakari bwabinkoresheje bwose,nanjye yari ambangamiye bikomeye”

Ibimenyetso bifitwe n’urukiko bigaragaza ko uyu mugabo hari ibimenyetso bimuhamya ko iki cyaha ari we wagikoze.Umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu cyumba bariramo,mu nzu y’uyu musaza ifite agaciro ka miliyoni 1 y’amadorari,uzingazingiye mu kiringiti .

Uwineza vanessa@Rwandapaparazzi.rw

40,350 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful