Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Kuwa 5 Mutarama 2018 umuryango wa Gaelle Bella Ikibagenga wahamagawe na Polisi ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubamenyesha inkuru y’urupfu rwe.

Umuryango we watangiye gushaka ubufasha bwo kumushyingura, aho ku rubuga gofundme rusanzwe rwifashishwa mu gukusanya inkunga, hagaragaraho iki gikorwa cyatangijwe n’uwitwa Kristina Maddocks, uvuga ko ari nyina wa Alexandrea Savard, umugore wa Peter Ntarugera ari we musaza wa Ikibagenga.

Avuga ko mu myaka ishize bahuye n’ibizazane bitandukanye ku buryo “bakeneye inkunga mu mihango yo gushyingura no kwishyura ibindi bishobora kugenda ku guherekeza Gaelle Bella Ikibagenga.”

Umuryango ukeneye ubufasha bwihutirwa mu gutegura uburyo azashyingurwa, Abanyarwanda batangiye kwitanga.

Mu minsi itatu iki gikorwa kimaze, hamaze gukusanywa amadolari 2070 mu $15 000 bikenewe.

Urupfu rwa Ikibagenga rwamenyekanye mu cyumweru kimwe n’abandi Banyarwanda babiri barimo Dr Raymond Dusabe uheruka kwicirwa muri Afurika y’Epfo na Claire Bakesha wiciwe mu Buholandi mu ijoro ryo wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018. Gusa amakuru avuga ko Ikibagenga we atishwe nk’uko ku bandi byagenze.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

68,650 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful