Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuraperi Navio yafashe irembo mu muryango w’umukunzi we bagiye kurushinga “REBA HANO UKO BYAGENZE”

Umuraperi Navio wo muri Uganda yakoze ibirori byo gufata irembo mu muryango w’umukunzi we bamaze igihe kirekire bakundana mu buryo bweruye.

Navio yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Stuttering’ yahuriyemo n’umuririmbyi Fefe Dobson ukomoka muri Canada. Uyu muraperi yanakoze izindi ndirimbo zirimo ‘No Holding Back’, ‘Otyo’, n’izindi. Mu 2017 yakanyujijeho mu yitwa ‘Njogereza’.

Mu mpera z’icyumweru gishize uyu muhanzi yakoze ibirori byo gufata irembo mu muryango wa Matilda Nasimbwa bitegura kurushinga. Ibirori by’abo bombi byitabiriwe n’abantu bazwi mu myidagaduro i Kampala barimo Jose Chameleone n’umunyamideli Judith Heard.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko ibi birori byanitabiriwe na nyina wa Navio witwa Maggie Kigozi nubwo mu bihe byashize byakunze kuvugwa ko atishimira umukazana we cyo kimwe n’abandi bantu bo mu muryango w’uyu muraperi.

Navio yatangiye gukundana byeruye na Matilda bagiye kurushinga mu ntangiriro za 2017, kuva ubwo bakunze kugaragarana mu birori n’ibitaramo bitandukanye kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kuzarushinga bakubaka umuryango.

Uyu muraperi n’umugore bagiye kurushinga basanzwe bafitanye umwana umwe ndetse bivugwa ko bitegura kwakira undi mu gihe cya vuba. Navio asanzwe yarabyaranye n’umukunzi wa mbere witwa Sophie baje gutandukana.

Navio yafashe irembo mu muryango wa Matlida bagiye kurushinga

Navio yagiye kwiyerekana agaragiwe

Ibirori by’aba bombi byakozwe mu ibanga kuko bari batumiye inshuti n’imiryango gusa

Jose Chameleone na Judith Heard ni bamwe mu bitabiriye ibi birori

Emery@Rwandapaparazzi.rw

33,650 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful