Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuraperi Deryker uhamya ko ari ambasaderi wa Hip Hop Nyarwanda Yashize Hanze Amashusho y’ Indirimbo ye Abihamya “REBA HANO”

Umuhanzi Nyarwanda Byiringiro Eric ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka DERYKER umuhanzi nyarwanda ukiri muto kurubu ufite imyaka 19 y’ amavuko ndetse akaba amaze kwandika izina muri Hip Hop Nyarwanda aho kurubu uyu musore akomeje no kujyenda yitwara neza Mu gihugu cya Zambia aho kurubu yagiye gukomerezayo amasomo ye akaba yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ye nshya yise Rap Ambassador aho ahamya umwaka wa 2018 ashaka kwigaragaza bidasanzwe .

Hashize iminsi micye umuhanzi kurubu ukora injyana ya Hip Hop ariwe DERYKER ashyize hanze amashusho indirimbo nshya yise Rap Ambassador aho kurubu ahamya ko akomeje kujyenda azamura ibendera ry’ u Rwanda mu gihugu cya Zambia ari naho yatangiriye kariyeri ye , nyuma yuko abahanzi baho bashimye indirimbo ze ndetse abandi bakifuza gukorana nawe kubera impano ye yifitiye yakomeje yavuze ko kurubu yashize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo kuzaharanira ndetse akitwa Rap Ambassaador binyuze mubikorwa yiyemeje Atari bino byo kwitaka ibigwi ndetse no kwiyitirira injyana kandi nabikorwa babigaragaza .

Uramutse wumvishe iyi ndirimbo wumva ko ari indirimbo ifite amagambo adasanzwe aho avugati ati “ Am Only Rapper representing my nation call me ambassador rap ambassador “ aho akomeza avuga ko Atari mu marushanwa nundi muhanzi uwariwe wese kandi abahanzi bakizamuka baza bafite inyota yo kumenyekana bitwaje ibikabyo ko bitagakwiye ahubwo ko barangwa n’ ibikorwa mucyimbo cyo kuza bateza imvururu bibasira bakuru babo bafite aho bavuye naho bageze .

Mu kiganiro Twagiranye na DERYKER yadutangarije bimwe mubikora kurubu ahugiyemo mu rwego rwo gukomeza kuzamura idarapo rw’ u Rwanda mubindi bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuzamura Hip Hop Nyarwanda ndetse no kumenyekanisha umuziki wo mu Rwanda no mubindi bihugu bitandukanye kugirango bamenye ko natwe dushoboye ikindi duteze n’ igihugu cyacu imbere muri rusange nk’ imwe mu ntego yiyemeje mu mwaka wa 2018 .

Bimwe mubikorwa kurubu ahugiyemo nkuko yabidutangarije ko mu minsi ya vuba nuko afite ibikorwa bitandukanye arimo gukoras muri studio nyuma yuko uyu mwaka yihaye intego yo kuzajya akora indirimbo y’ amajwi ikazajya ihita isohokana na amashusho yayo ndetse yakomeje yongeraho ko akomeje ibikorwa bya muzika ndetse no kwiyegereza abafana be mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubusugire bw’ umuziki nyarwanda ndetse no kuwuteza imbere ukava kuntwambwe uriho ugafata indi ntera idasanzwe .

Asoza akaba yarangije ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse ashimira byimazeyo abafana be badahwema kumutera inkunga mubintu byinshi bitandukanye birimo nk’ ibitekerezo badahwema kumugira inama ndetse no kumushyigikira basakaza indirimbo ze hirya no hino mu rwego rwo kwagura ubuhanzi bwe .

REBA AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO RAP AMBASSADOR YA DERKER:

Posted By:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

27,700 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful