Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuhanzi Nyarwanda MK Isacco Nyuma Yo gutwara Igihembo cy’ Umuhanzi Mwiza Muri Afurika Kurubu Ahishiye Byinshi Byiza Abakunda Umuziki we Bose “INKURU IRAMBUYE”

Umuhanzi nyarwanda Murwanashyaka Isaac uzwi kukabyiniro ka  MK Isacco ni umunyarwanda utuye ndetse akaba  ukorera umuziki we mu gihugu cy’u Bufaransa kurubu arishimira intambwe idasanzwe amaze gutera murugendo rwe rwa muzika ndetse ko kurubu afite ibikorwa byinshi bitandukanye ahishiye abakunda umuziki we bose.

Mk ,Isacco ubusanzwe n’ umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mundirimbo zitandukanye hano mu Rwanda zirimo Nonaha ,Mfasha Tubyine ,Mr Lover  ndetse nizindi nyinshi zitandukanye uyu munsi Rwandapaparazzi twagize amahirwe yo kugirana ikiganiro nawe kirekire nyuma yo kwegukana igihembo cy’ umuhanzi mwiza w’ umwaka mubihugu byo hanze (Best African Artiste Of The Year 2017 Diaspora) kuruyu munsi akaba yadutangarije byinshi bimwerekeyeho .

Twatangiye atubwira amavu n’ amavuko y’ ubuhanzi bwe aho yagize ati “Mu mwaka wa 2017 nibwo izina ryange ryatangiye kujyenda ryumvikana cyane muruhando rwa muzika rwa hano muri france ari naho nakozemo cyane ndetse nabashije kwinjira neza mu myidagaduro yo muri france nubwo bitari byoroshye habe nagato .

Ikindi navuga nuko ibitaramo bitandukanye nagiye nkora , ama Radio atandukanye bagiye bantumiraho mubiganiro bikunzwe cyane muriki gihugu aribyo byagiye bituma umuziki wanjye ukundwa cyane ndetse bikaba byaragiye bimesha amahirwe yo guhura nibindi byamamare bikomeye hano muri france kubwanjye byari ibintu byagaciro cyane .

Yakomeje yongeraho ko kuva yatangira muzika ye yayitangiriye muri France gusa icyamushimishije kurusha ibindi nuko akenshi amwe mu maradio akomeye yo muriki gihugu yacurangaga ibihangano bye kandi nawubyumva kuko byari biririmbitse mururimi rw’ iwacu ( Ikinyarwanda )Byari ibintu bitangaje ndetse mpamya ko byatumye mva kuntambwe imwe njyera kuyindi nziza , ikindi kandi nuko mubitaramo nagiye nkora byo muri Diaspora muruyu mwaka wa 2017 nagiye nkorera mubindi bihugu gusa ntirinze kujya muby’ iwacu mu rwego rwo guteza imbere ururimi rw’ iwacu imbere kugirango nabandi barumenye .

Icyaje kunshimisha nuko inzozi zanjye zose zabaye impamo kubera ko ibyo naharaniraga byose nabigezeho nk’ intego nari narihaye muri muzika , ikindi cyamfashije cyane muruyu mwaka nibwo byaje gutuma nshyira hanze amashusho y’indirimbo nise Nonaha Nakoranye n’ umunyarwanda Rafiki iyi ndirmbo ikaba yarakunzwe cyane ndetse ikaba haraho yankuye ndetse naho yangejeje muri kariyeri ya muzika yanjye .

Mu kiganiro twakomeje tugirana na MK Isacco yakomeje atubwira ko kuba yarakoze Amashusho yambere (Video Music ) yarakunzwe kurwego rwo hejuru byamuhaye umurava ndetse n’ umuhate aho bamwe bahise bibaza impamvu adakunda gusohora indirimbo z’ amashusho cyane (Video Music ) bamwe nabasubizaga yuko ntabuze ubushobozi ahubwo ko nifuza kujya nkora bicye kandi biri kurwego mpuzamahanga (Quality & Standard Video) aho nakomeje kujyenda mfata umwanya wajye ngo menyekanishe izina ryanjye .

Image may contain: 1 person

Ikindi sinabura gushimira byimazeyo PRODUCER TRACKSYLER  waho mu RWANDA wamfashije cyane navugako ibyo nagezeho uyumwaka wa 2017 ubifitemo URUHARE rukomeye cyane ndetse n’ Umwe muhanzi nubaha cyane muri muzika nyarwanda ndetse na Rafiki wakoze muzika ndi umwana muto  cyane aho mukunda cyane , ndumufana we ,namwigana  ibi byaje gutuma ninjira muri muzika nange tuza kumenyana tuba inshuti dukorana nindirimbo NONAHA yakoze akazi ko kurweho rwohejuru .

Bimwe mubikorwa bitandukanye kurubu mpamya ko byangize uwo ndiwe kugera magingo aya muruyu mwaka wa 2017  harimo kuba nominees  muri AWARDS DIASPORA muri CATEGORIE  ( MEILLEUR ARTISTE AFRICAIN DE LA DIASPORA2017 ) aho nari mpanganye nabahanzi bakomeye cyane baturutse mu bihugu byose bya AFRICA nkabasha kwegukana AWARDS DIASPORA y’ umuhanzi wa AFRICA witwaye neza kdi werekanye ko ashoboye Iyi AWARDS  nikimwe mubintu byanyeretse ko nitwaye  neza Umwaka wose wa 2017 kuba narabashije kuyegukana nuko bari babonyeko nyikwiriye kandi igishimije cyari yateguwe na DIASPORA CAMEROUN .

Kurubu icyo nakwizeza abafana banjye nuko uyu mwaka wa 2018 mbafitiye byinshi byiza kandi mpamya ko bizaba birenze ibyo nakoze mu mwaka wa 2018 Imana ntibimfashamo kuko ukuri mfite nuko kugera magingo aya igikorwa cyanjye cyose nzajya nsohora kizajya gihita gikinywa hano kuri Radio zo muri France nubwo mu Rwanda bikigoye kuko bino bihembo navuze harugura byamfunguriye amayira menshi yo kumenyekanisha ibikorwa byanjye muburyo bwagutse .

Ikindi mpishiye abakunzi banjye nuko mugaseke mbafitiyemo indirimbo ebyiri z’ amashusho ndetse ziri kurwego rwo hejuru ugereranyije nizindi zitandukanye nizo nakoze kuko umwaka wa 2017 nabwo nagaragaye muruhando rwa muzika nyarwanda kuko narimpanze amaso iyahano kuko ariyo muri rusange impa umugati gusa ndizeza neza abafana banjye ko uyu mwaka ngiye kubiyereka cyane kurusha umwaka wa 2017 .

Ikindi sinakwibagirwa gushimira itsinda ry’ abantu batandukanye bagiye bamfasha ndetse mbararikira gukomeza kuntera ingabo mubitugu mu rwego rwo gukomeza kuzamura muzika nyarwanda imbere kugirango imenyekane no hanze y’ imipaka y’ u Rwanda kandi sinabura kwifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya Muhire wa 2018 uzababere uwa amata n’ ubuki .

REBA HANO UBWO BAMUHAGA IGIHEMBO CYA “Best African Artiste Of The Year 2017 Diaspora”:

REBA HANO AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO “NONAHA” YAKORANYE NA RAFIKI:

Posted By :Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

36,752 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful