Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umugore wa Ne-Yo yerekanye amafoto y’inda y’imvutsi atwite “REBA HANO AMAFOTO”

Umuririmbyi Ne-Yo uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu njyana ya R’n’B n’umugore we baritegura kwibaruka ubuheta nyuma y’abandi babiri yabyaye ku mugore wa mbere.

Shaffer Chimere Smith wamamaye nka Ne-Yo mu ndirimbo zirimo “So Sick”, “Miss Independent”, “Mad” n’izindi, aritegura kwibaruka umwana w’ubuheta azabyarana na Crystal Smith barushinze mu 2016.

Uyu mugore wa Ne-Yo yanditse kuri Instagram agaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo aheruka gutwita n’uburyo yagize ibisa n’ihungabana yumvise ko agiye kongera kwibaruka, bifotoje bari ku gasongero k’umusozi wo muri Los Angeles witwa Runyon Canyon mu gushimangira ko nta mpungenge atewe no kongera gutwita kandi ahagaze bwuma.

Yagize ati “Ubwo mperuka gutwita byari ibihe bikomeye [Uko ni ukubyoroshya] Nta kintu na kimwe nakoraga ku mpamvu nyinshi zitandukanye. Ubwo namenyaga ko ngiye kongera kubisubiramo nararize cyane kuko umubiri wanjye wari umaze kugaruka mu buryo mfite itoti kandi nariyemeje kugumana ingano nziza.”

Yongeyeho ati “Ubu mfite intego kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu buzima bwanjye, aho kuguma mu kwivovotera uburwayi nahisemo kudacika intege [Mu gukomeza imyitozo ngororamubiri]. Buri wese ambwira kubigendamo gacye gusa ubu nibwo ndi gutangira ahubwo.”

Yavuze ko nubwo bimunaniza yiyemeje gukomeza gukora imyitozo ku buryo azabyara agifite itoto nk’iryo yari afite abishyigikiwemo n’umugabo we Ne-Yo bakorana ingendo zijya ku gasongero k’imisozi miremire muri Los Angeles.

Umwana Ne-Yo agiye kubyarana na Crystal Smith azaba ari uwa kane kuri uyu muhanzi nyuma y’undi witwa Shaffer Chimere Smith, Jr babyaranye muri Werurwe 2016. Aba bombi bari bashyingiranywe muri Gashyantare, mbere y’ukwezi kumwe ngo umugore yibaruke umwana wa mbere.

Mbere y’uyu mugore Ne-Yo yabanye n’abandi babiri batashyingiranywe barimo uwitwa Jessica White wabyaye umuhungu akitwa n’izina ry’uyu muhanzi ariko nyuma akaza gutahura ko atari uwe. Yabanye na Monyetta Shaw babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa bombi bavutse mu 2011.

36,810 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful