Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Theo Bosebabireba yamaze kwirukanwa mwitorero rya ADEPR kubera ubusamabanyi no gutera inda umukobwa”INKURU IRAMBUYE”

Nk’uko indirimbo ye igira iti: “Kubita utababariye”, Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita Bosebabireba, itorero rye yasengeragamo rya ADEPR, ryafashe umwanzuro wo kumuhagarika, agakurwa mu bakirisitu baryo ndetse n’ibihangano bye byose ntibizongere gukoreshwa mu rusengero urwo ari rwose rwa ADPR.

Amakuru yo guhagarika umuhanzi Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba) yemejwe na Pasitoro Rubazinda Callixte uyobora umudugudu wa Kicukiro Sell muri Paruwasi ya Kagarama ari na ho Uwiringiyimana Theo yabarizwaga.

JPEG - taille ko
Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba)

Pasitoro Rubazinda yadutangarije ko uyu muhanzi yahagaritswe burundu ndetse ko n’ibihangano bye bitemerewe gukoreshwa mu itorero ADEPR.

Yagize ati: “Twaramuhagaritse kubera ko yakoze ibyaha, muri make twasanze yaraguye kandi tubimubajije na we arabitwemerera hanyuma tumubwira ko tumuhagaritse, ntabwo akiri umukirisitu wacu, azongera kuba umukirisitu wacu ari uko yamaze gusaba imbabazi itorero mu ruhame ndetse akanasaba imbabazi abo yahemukiye.”

Pasitoro Rubazinda abajijwe icyo itorero rishingiraho rihagarika umukirisitu kuko yakoze ibyaha kandi bizwi ko kamere muntu ari icyaha, yasubije ko kugira ngo umuntu ahagarikwe mu itorero hari ibyaha umuntu akorera mu ruhame bigasa no kwihandagaza, ibyo ngo nibyo bituma ashobora guhagarikwa burundu mu itorero.

Ibyo byaha ngo byitwa ibyaha by’umutima bikaba ari iby’uburyo butatu nk’uko Pasitoro Rubazinda yabitangaje agira ati: “Ibyaha twita iby’umutima birimo uburyo butatu: ‘Hari ibyaha by’ubusambanyi, ibyaha by’ubujura n’ibyaha byo kurwana, ibyo byaha tubifata nk’ibyaha by’umutima, ni ibyaha bigira ingaruka no kuri sosiyete umuntu abamo, ni ibyaha biba byakorewe mu ruhame.”

Mu minsi ishize mu binyamakuru hacicikanye amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba yarateye inda abakobwa ndetse ko afite abana barenze umwe yabyaranye n’abakobwa batandukanye. Pasitoro Rubazinda yabajijwe niba mu byatumye Theo ahagarikwa harimo no kuba yarateye inda avuga ko na byo birimo.

Ati: “Bifite aho bihuriye, ibyo bintu birimo kuko twakoze iperereza dusanga ni ukuri kandi na we yarabitwemereye atubwira ko afite abana batatu yemera ko ari be, ariko ubundi twasanze yarakoze ibyaha bitandukanye biba ngombwa ko tumuhagarika.”

Uyu mu pasitoro yavuze ko batabajije Theo niba abo bana yarababyaranye n’umugore umwe gusa ngo we ubwe yemeye ko afite abana batatu.

Kugeza ubu ngo ibihangano by’uyu muhanzi ntabwo byemewe gukoreshwa mu itorero ADEPR nkuko Pasitoro Rubazinda yabitangaje agira ati: “Ibihangano bye ntabwo twebwe muri ADEPR twemerewe kubikoresha kugeza igihe azasabira imbabazi.”

Kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2018, Theo yakumiriwe ku muhango w’Igaburo ryera kuko atari umukirisitu w’itorero ADEPR.

110,721 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful