Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Musanze Habonetse Abakobwa Beza Bazahagararira Abandi Muri Miss Rwanda 2018 “REBA HANO AMAFOTO”

Nyampinga mushya w’u Rwanda uzambara ikamba mu mwaka wa 2018 yatangiye gushakishwa biciye mu majonjora yahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Musanze.

Ibikorwa byo gutoranya abakobwa bubujuje ibisabwa bemerewe guhatanira Miss Rwanda 2018 byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 kuri La Palme Hotel i Musanze.

Mu ijonjora ryo gushakisha abakobwa bazahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018 hagaragayemo Miss Mpogazi Vanessa na Miss Uwase Rangira Marie D’Amour wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Mutesi Jolly; aba bari mu itsinda rishinzwe kwita ku bakobwa no kureba abujuje ibisabwa.

Abakobwa 19 nibo biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru gusa 13 nibo bageze ahabereye ijonjora. Icumi ni bo bujuje ibisabwa bemererwa gukomeza kugira ngo batoranywemo abakwiye kuzahagararira iyi ntara ku rwego rw’igihugu.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Dr. Higiro Jean Pierre[bakunze kwita Papa Miss], Isheja Sandrine ndetse na Rwabigwi usanzwe azwi muri Miss Rwanda mu myaka ibiri ishize.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira Intara y’Amajyaruguru cyatangiye saa munani zirengaho iminota mike gisozwa saa kumi n’imwe. Akanama nkemurampaka kamaze kwiherera kanzuye ko abakobwa batandatu aribo batsinze ijonjora ry’ibanze i Musanze.

Abatsinze ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Sandrije Isheja wari uhagarariye akanama nkemurampaka yavuze ko ibyashingiweho mu gutanga amanota harimo “uburanga, ubwenge n’umuco”. Uburanga bwari bufite amanota 25%, ubwenge bwahawe amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa yatondekaga ibyo avuga bihabwa amanota 30%.

Yagize ati “Abakobwa bose bagaragaje ubuhanga n’ubutwari, ntabwo ari ukuvuga ko niba udakomeje ari uko utari mwiza cyangwa uri umuswa. Ntabwo bishoborwa na buri wese kuza hano ukabazwa ibibazo n’abantu mutamenyeranye, ntabwo biba byoroshye.”

Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012, na ho kuva mu mwaka wa 2014 isoko ryatsindiwe na Rwanda Inspiration Backup ku bufatanye n’abaterankunga baryo ku isonga hari Cogebanque, ari na bo batangiye igikorwa cyo gushaka Nyampinga 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.

Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga umunani guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne(1991), Uwera Dalila(1992), Bahati Grace(2009), Mutesi Aurore(2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane(2015), Mutesi Jolly(2016) na Iradukunda Elsa(2017).

UKO IGIKORWA CYAGENZE :

- Akanama nkemurampaka kemeje ko abatsinze hagendewe ku bwiza, ubumenyi n’umuco ari Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

 

 

 

 

 

 

 

 

- Cogebanque, umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda yaje gukurikirana igikorwa uko kiri kugenda.

 

Miss Elsa n’abayobozi muri Cogebanque bitabiriye iki gikorwa
Emery@Rwandapaparazzi.rw

 

63,351 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful