Templates by BIGtheme NET

Mugabo/Mugore, dore impamvu 5 zatuma ushinga urugo ntirukomere “INKURU IRAMBUYE”

Buri muntu wese ugize imyaka 21 mu Rwanda amategeko amwemerera kuba yashaka umugore cyangwa umugabo, bazubakana urugo, bivuze ko uwo mushakanye muba muzabana ubuzima bwanyu bwose, iyo ibyo mwasezeranye mubyubahirije hagati yanyu mwembi ubundi mukazatandukanwa n’urupfu nk’uko benshi babivuga mu ndahiro.

Ibi rero si ko bigenda mu gihe umwe mu bashakanye afite zimwe muri izi ngeso zikurikira:

1.Gutekereza ko ugiye gushinga urugo ngo wimare irari ry’imibonano mpuzabitsina: Irari rimwe na rimwe rirashira, ibaze rero uko bizagenda mu gihe uwo warI urifitiye ryarangiye, uzabona ko ntacyo amaze imbere yawe.

2.Kubaka urugo kuko ubonye imyaka y’iz’abukuru yakwegereye: Hari abantu benshi batinda gushaka ugasanga bashatse kuko imyaka yabaguye hejuru, benshi muri abo bashaka batarafashe umwanya wo gukundana bakabikora hutihuti, akenshi batandukana bidatinze.

3.Gushaka kuko hari mugenzi wawe wa hafi washatse: Benshi bagendera kuri bagenzi babo bagendana,basengana,bigana,baturanye,bakorana,… yabona ashatse umugore/umugabo ati nanjye nkarongora tu, icyo gihe abenshi usanga nta n’uwo bakundanaga agahita afata uwo abonye cyane ko kuri ubu iyo uvuze ubukwe baza biruka.

4. Gushaka ubibwirijwe n’umuryango wawe: Hari umubare w’abantu batari bake basigaye bahatirwa n’imiryango yabo gushaka nyamara batiteguye cyangwa ngo bafate umwanya wo gukundana bihagije bene abo ingo zabo ntizimara kabiri.

5.Gushaka kuko uwo mwakundanaga yakwanze: Birashoboka ko ufite umukunzi yemwe mwanapanze kubana, arakwanze cyangwa yitabye imana, ukumva ko udashobora kuba wenyine ugahita ufata umwanzuro ugashaka undi, aha bizakugiraho ingaruka yo kuba urugo rwanyu rwasenyuka hadaciye kabiri.

Ibi byose birashira urukundo ntirushira ni byiza rero ko dushaka abo twakunze kurusha kugendera kuri ibi twavuze haruguru cyane ko ikiba cyabimuteye iyo gishize ahita yumva ko umugore cyangwa umugabo bari kumwe ntacyo amubwiye, icyo kuzirikana ni uko buri umwe umugabo cyangwa umugore yagafashe umwanzuro wo kubaka urugo ku giti cye kandi akabikorana n’umuntu akunda kandi yizeho neza  hakabaho kwirinda guhubuka.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

45,000 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful