Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mu Rwanda Ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe ashobora gufungwa imyaka 15

Mu mushinga w’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda uherutse kwemezwa n’Abadepite, icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo mwashyingiranywe cyongererewe ibihano, ku buryo niwemezwa abazajya bahamwa n’iki cyaha bazajya bahanishwa igifungo kugeza ku myaka 15.

Uyu mushinga w’itegeko usigaje kwemezwa na Perezida wa Repubulika, uteganya ko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite cyangwa urengeje imyaka 18, bizajya bihanwa kimwe no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo mwashyingiranywe, nkuko New Times yabyanditse.

Ubusanzwe gukoresha imibonano mpuzabitsina umuntu ufite cyangwa urengeje imyaka 18 byahabwaga igifungo kirenze imyaka itanu kugeza kuri irindwi, naho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo mwashyingiranywe bigahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza kuri 300.000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 133 y’umushinga w’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato azajya ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ariko itarenze miliyoni ebyiri.

Bisobanuye ko no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato hagati y’abashakanye, na byo bizajya bihanwa gutya.

Iyi ngingo yashyigikiwe cyane n’Abadepite barimo Karenzi Théoneste, wavuze ko icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kigomba guhanwa kimwe hatitawe ko cyakozwe hagati y’abashakanye.

Yakomeje avuga ko iyo umwe mu bashakanye akoresheje undi imibonano mpuzabitsina ku gahato biba bisobanuye ko hari ikibazo bityo bigomba guhanwa mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Iyo umuntu ateye intambwe yo kwinubira gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato n’uwo bashakanye, bisobanuye ko hari kibazo gikaze cyane.”

Depite Manirarora Annoncée yabishimangiye avuga ko gutanga igihano kimwe ku gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byumvikana kuko kudaha ubukana ibikozwe hagati y’abashyingiranywe bituma hahoraho ihohoterwa ritari iryo ku mubiri gusa ahubwo no mu mutwe.

Guhana icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bizajya bikorwa kimwe uretse ku wayikoresheje umwana uri munsi y’imyaka 18, aho ibihano biremereye cyane.

Imiryango ya Sosiyete Sivile yakirije yombi kuba iyi ngingo yo mu mushinga w’Itegeko, yarateganyije igihano kingana ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, igakuramo icyuho cy’uko ku bashyingiranywe cyari gito kandi ingaruka ari zimwe.

20,220 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful