Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Meddy Nyuma y’ Igihe Kirekire Avugako Ari Gutereta Umukobwa Bitaracamo Kurubu Yamushyize Hanze “REBA AMAFOTO”

Munkuru yacu ihereka yavugaga ko Meddy yari yaciriye amarenga Abafana be, abereka Umukunzi we. mu mashusho yagaragaye kurukuta rwe rwa Instagram uyu mukobwa yamwerekanye asa nuwinjira mumodoka, nubwo iyi Video itatinze kurukuta rwa Meddy.

Meddy murabyibuka ubwo aheruka mu Rwanda yatangaje ko afite umukobwa bafitanye ubucuti ,ariko ngo si Umunyarwanda n’ubwo bwose icyo gihe yavugaga ko bitarajya muburyo neza. ati erega gutereta biragora.Umukobwa nshaka gushyingiranwa nawe nkunda ko acisha make kandi nibyo bintu by’igenzi namukundiye rwose. ayo magambo yayavuze ubwo aheruka i Kigali kuya 29 Kanama 2017.

Meddy n’inshuti ze zahafi

Umukobwa ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia wagaragaye mu ndirimbo ya Ngabo Medard (Meddy) yise Burinde Bucya, witwa Sosena ASeffa nubwo izina rye ritavugwaho rumwe n’ibinyamakuru byahano mu Rwanda bamwe bati ni “Mehfira” .kuri ubu yanamaze kumenyekana mu Rwanda binyuze muri iriya ndirimbo, ikindi kandi bigenda birushaho gukura cyane bitewe nibyo  Meddy yagendaga yandika kumbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu uyu mukobwa ubwe[Mehfira] yongeye gushyira hanze ifoto ari kwishimana n’inshuti ze za hafi batangira umwaka, muri iyi foto agaragara ari iruhande rwa Meddy ndetse ubona bose akanyamuneza ari kose maze yandikaho ngo 2018.

Ibyishimo byo kwishimira umwaka mushya wa 2018 byari byose kuri bombi nyine.

Ngabo Medard Jobert [Meddy] wataramiye mu ntara zitandukanye z’u Rwanda  mu mwaka ushize, yavuye i Kigali kuwa 27 Ukwakira 2017 yerekeza muri Uganda gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Safi Madiba bise ‘Got it’ abona gukomereza muri Amerika.

Umukobwa nawe aragaraza akanyamuneza cyane.

tukwibutse ko Uyu mukobwa Sosena Aseffa yize Ubijyanye n’ubumenyamuntu ndetse n’ubutabire muri Kaminuza  yitwa “North Texas University”, uyu mukobwa kuva na kera yakuze ibintu by’ubuganga ku buryo yari yarahize ko agomba kuzaba umuganga;uvura abarwaye amenyo (Dentist) dore ko ngo n’abo mu muryango w’iwabo bose bize ibintu bijyanye n’ubuganga.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

161,563 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful