Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Manzi Thierry yemeje ko nta kipe yo hanze baravugana

Myugariro wa Rayon Sports Manzi Thierry ukinira ikipe y’igihugu Amavubi yanyomoje amakuru yavugaga ko ari gushakwa n’amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CHAN nubwo basezerewe mu matsinda.

Uyu musore yavuze ko nta kipe n’imwe baravugana gusa amakuru agera kuri Rwandapaparazzi.rw ni uko yabonye abamushakira ikipe barimo uwahoze akinira Senegal witwa Fadiga.

Yagize ati “ibyo sinzi aho ababivuga babikura kuko nta kipe iranyegera cyangwa ngo yegere ushinzwe kunshakira ikipe .Nta kipe n’imwe twigeze tuvugana.”

Manzi Thierry ari mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu matsinda y’imikino ya CHAN batowe n’ikinyamakuru Goal.com.

Uyu musore ari mu bakinnyi batagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ku munsi w’ejo ariko witeguye kugaruka uyu munsi aho agomba gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino wa 3 w’igikombe cy’Intwali bazahura na APR FC ku wa kane.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

29,410 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful