Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mama asambana mbireba, ndamuhana akambwira ko nimbivuga azantwika umunwa- NKORE IKI?

Mbandikiye ibi mbabaye kuko mama akomeje kuntera agahinda, aca inyuma data, agasambana n’undi mugabo nzi kandi nareba nkasanga ari ugusuzuguza data, none basomyi b’ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw nifuzaga ko mwamfasha ku bujyanama.

Mfite imyaka 19, ubu nibwo ndangije kwiga segonderi, akenshi nakundaga kubona ababyeyi banjye batongana, amakosa buri gihe nkayashyira kuri papa, ariko ubu maze kubona ko mama ari umunyamakosa.

Data akora ubucuruzi, ava mu rugo hafi saa kumi z’igitondo, agataha nka saa yine z’ijoro, Mama afite akazi ajyaho buri munsi agataha nimugoroba.

Haba muri telefone ye, ndayifata nkasoma message uwo mugabo aba yamwandikiye, hari igihe amucyura nimugoroba akamugeza hafi yo mu rugo.

Ntavuze byinshi rero bakunzi ba Rwandapaparazzi, hari byinshi nabonye bingaragariza ko asambana na mama, kuko nanjye ubwanjye naramubajije, aho kwemera cyangwa ngo ahakane yambwiye ko nindamuka mbibwiye papa azantwika umunwa, kandi ngo azabikora mu buryo ubwo ari bwo bwose azaba ashoboye, ngo cyangwa sinzongere kwitwa uwe ukundi.

Mungire inama, ese nzicaze papa mubwire byose namwereke ikigaragaza ko mama amuca inyuma, ese nzabatungure bose? Ni ukuri iwacu nta cyo tubuze ariko imico ya mama irimo kuntera kumva mbabaye cyane, ni njye mukuru iwacu, ariko barumuna banjye ni bato ntacyo baba bitayeho. Murakoze.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

128,551 total views, 350 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful