Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kanye West yaririmbiye umufana we imbona nkubone ahita yitaba Imana ako kanya “REBA HANO”

Umuraperi Kanye West yagiranye ibihe bidasanzwe n’umufana we waburaga igihe gito ngo ashiremo umwuka, yamuririmbiye asubiza icyifuzo yari yahoranaga akiri muzima.

Kanye Omari West ni umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika, afite indirimbo zizwi zirimo iyitwa “Ni**as In Paris” yakoranye na Jay Z, “Stronger”, “Good Life” yakoranye na T-Pain n’indi mishinga ikomeye yagiye ahuriramo n’abahanzi b’ibyamamare.

TMZ yatangaje ko uyu muraperi yahaye ibyishimo bikomeye umukobwa waburaga akanya gato ngo yitabe Imana ndetse akamuririmbira binyuze kuri porogaramu ya FaceTime mu rwego rwo kumusezeraho nyuma yo kunanizwa n’indwara ya Cancer itavurwa yari imaze igihe yaramuzahaje.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Kanye West yamenye amakuru y’uyu mufana we mu cyumweru gishize ayagejejweho n’umuryango we wari umaze igihe ugerageza uburyo bwose ngo ubashe kugera kuri uyu muraperi ku busabe bw’umukobwa wabo wamukundaga by’ikirenga.

Yamusabye kumuririmbira indirimbo ye yitwa “I Love Kanye” yavuze ko akunda kurusha izindi yakoze nyuma y’ikiganiro hifashishijwe porogaramu yohererezanya amashusho mu buryo bw’imbonankubone uyu mukobwa utavuzwe amazina yitabye Imana akababaro gataha mu muryango we ariko ngo wishimira ko icyifuzo cye cya nyuma cyasubijwe.

Indirimbo “I Love Kanye” ni iya cyenda mu zigize album uyu muraperi yise “The Life of Pablo” yasohotse mu 2016.

Kanye yaganirije umufana we biciye kuri porogaramu ya FaceTime

Usibye kuba ari umwe mu baraperi bakunze kuvugwaho ibikorwa n’imigenzereze idasanzwe, Kanye West avugwa cyane biturutse ku mibanire ye na Kim Kardashian uri mu bagore bavugwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nkuru z’ibifite aho bihurira n’imideli n’umuryango w’aba bombi.

Kanye West yaririmbiye umufana ubura igihe gito ngo yitabe Imana
Emery@Rwandapaparazzi.rw

17,870 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful