Templates by BIGtheme NET

Gacinya Dennis yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo “INKURU IRAMBUYE”

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis uyobora sositeye yitwa MICON, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.

Gacinya usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports, ubushinjacyaha bumurega ibyaha bifitanye isano n’ikompanyi ye yitwa MICON.

Ni ibyaha buvuga ko byakozwe mu masezerano sosiyete ye yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi, ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

Iyi mirimo yagombaga gukora mu gihe cy’amezi atandatu uhereye mu Ugushyingo 2013.

Mu gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uyu rwiyemezamirimo ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, gusa hari bamwe bo mu muryango we.

Gacinya ashinjwa gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko yishyuwe miliyoni 495 Frw (nubwo we asobanura ko ari miliyoni 460 Frw), nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ryagaragaje ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

Raporo ya REG kandi yagaragaje ko amapoto yashyizweho ku kigero cya 87 % cy’ayagombaga kujyaho ndetse n’amatara basanze aho yashyizwe yaka ku kigero cya 50.42 %.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’Imari warangiye muri Kamena 2015, yagaragaje ko hari inyemezabwishyu Gacinya yakoze asaba kwishyurwa ibyo yakoze, hakozwe isuzuma bigaragara ko yishyuje n’ibitarakozwe.

Kubera ko MICON itarangije imirimo nk’uko yari iteganyijwe, Akarere ka Rusizi kashatse undi rwiyemezamirimo kamwishyura miliyoni 338 Frw.

Ubushinjayacyaha bwanavuze ko bimwe mu bikoresho Gacinya yatanze bitari byujuje ubuziranenge kuko ngo harimo n’amapoto yari yaragoramye.

Mu kwiregura, Gacinya yasobanuye ko ahubwo Akarere ka Rusizi kamwishyuye amafaranga make atajyanye n’ibyo yakoze byanatumye akarega mu rukiko rw’ubucuruzi. Yavuze ko inyigo yizwe nabi ku buryo ngo hari n’aho bageze bakabura aho gushyira imashini ikwirakwiza amashanyarazi (Transformateur) kuko ngo aho yagombaga gushyirwa hari mu mirima y’abaturage kandi nta bwishyu bwateganyijwe.

Yanavuze ko ibibazo byose yagiye abiganira n’Akarere, bafata umwanzuro wo gufatira kuri Transformateurs z’abaturage ngo ari yo mpamvu amatara amwe ataka neza.

Umwunganizi wa Gacinya, Me Safari Kizito yanavuze ko umukiliya we atagakwiye kuba ari we uregwa mu rukiko ngo kuko na we ari umwe mu bakozi ba sosiyete MICON.

Gacinya anavuga ko amakosa yakozwe n’Akarere kamwokeje igitutu gashaka kubona ibyo kamurika mu mihigo.

Gacinya yanahakanye gutanga ibikoresho bitujuje ubuziranenge asobanura ko byabanzaga kunyura muri MAGERWA bigapimwa.

Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha kandi ngo no kuba ibyaha ashinjwa bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, yavuze ko urukiko rutegetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yanavuze ko nyuma y’umwanzuro Gacinya yafatiwe, afite iminsi itanu yo kujurira.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha ashinjwa

6,480 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful