Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore urutonde rw’ ibyamamare Nyarwanda Bidakozwa Inzoga mu Kanwa kabo mu gihe abandi babibeshyaho” REBA HANO “

Hashize Igihe kirekire mu Rwanda bamwe mubyamamare bashinjwa yuko bamwe muribo bishwe n’ ibiyobyabwenge birimo amataba , inzoga , ndetse nibindi bisindisha byose biyobya ubwenge uyu munsi rero Rwandapaparazzi tukaba twabashije kubakusanyiriza bamwe mubasitari nyarwanda badakoresha inzoga ndetse n’ ibindi biyobyabwenge byose nubwo bamwe mubabakurikiranira hafi baziko babikorsha ndetse cyane kurusha abandi .

icyo twakubwira nuko uru rutonde rwakozwe twifashishije amakuru mpamo atandukanye twagiye dukura mu nshuti zabo za hafi ikindi nuko natwe nka Rwandapaparazzi twagerageje kujyenda dukoran itohoza tubasura ahantu hatandukanye bakunda kugaragara cyane nko mubitaramo bitandukanye ,ahantu bakorera akazi kabo  ndetse nahandi henshi hatandukanye hahurirwa n’ abasitari .

  • Mugisha Frank(Vd Frank)

Mugisha Frank abenshi bazi kwizina rya Vd Frank n’ umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda ndetse akaba azwiho kuba yaragiye akina filime zitandukanye ikindi akaba ari umuyobozi mukuru wa Kigaliwood photo ndetse na Rwandapaparazzi benshi batamuzi baziko ari umugabo unywa inzoga gusa ukuri guhari dufitiye gihamya nuko  twaje gutahura ko uyu mugabo uherutse gukora ubukwe atanywa inzoga ndetse ikimenyi menyi mu mwaka wa 2007 yatwaye igihembo cy’ umuhanzi utarigeze akoreshaho ikiyobyabwenge nakimwe kuva abayeho akaba yaragiherewe  muri congo Brazavile .

  • Muyoboke Alex

Alex Muyoboke n’ umwe mugabo bindashyikirwa bagize uruhare runini mukuzamura umuziki nyarwanda aho kandi yagiye abera abajyanama abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Tom Close , abantu benshi batamuzi nawe baziko anywa inzoga ariko ukuri twababwira nuko uyu mugabo atanywa inzoga aho kandi udashobora gusanga yicaye ahantu zinywerwa ahubwo aba afite ibindi arimo gukora byamuzanye

  • Hitimana David (Mr One)

iyo uvuze izina Mr One benshi bumva umugabo wagiye agira uruhare mukuzamura abahanzi nyarwanda batandukanye aho yabakoreshaga ibitaramo mu rwego rwo kubegereza abafana ikindi akaba ari n’ umuyobozi mukuru w’ ikinyamakuru gikorera kuri Internet Imirasire.com uyu musore kurubu wamaze kwerekeza mu nzira igana juru aho yiyemeje kureka buri kimwe Imana itishimira aho ndetse yabihamije agahita abatizwa mu mazi menshi gusa abantu bari baziko akunda agasembuye kubera ko bimwe mubyo yakoraga yabikoreraga mutubari gusa icyo twakubwira nuko uyu mugabo adakozwa inzoga ndetse atigeze azinywa ndetse kuva na mbere agikora bino niyazinywaga ndetse niyigeze azikoresha .

  • Auncle Austin

Luwano Austin ni umuhanzi nyarwanda ndetse akaba n’ umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda gusa abantu benshi kuba bumva ko ari umusitari bumvako anyway inzoga gusa icyo twakubwira nuko uyu mugabo atanywa inzoga ndetse Rwandapaparazzi twagerageje akenshi gutemberera aho akunda gusohocyera gusa twasanze aho aba yicaye aba ari kunywa amazi ya Nil Cyangwa ari kunywa Fanta ya Citron .

  • Arthur Nkusi

Umunyarwenya Nkusi Arthur benshi baziho kuba ari umusore uzi gusetsa cyane imbaga y’ abantu kurubu abantu benshi bumva ko ibyo yikora kurubyiniro aba yanyoye agasembuye gusa siko biri kuko uyu mugabo nabwo anywa inzoga ikimenyi menyi nuko twabashije kugirana ikiganiro n’ umuryango we ndetse n’ abavandimwe be badutangariza ko mukuru wabo adakozwa aho bagiraga bati “ uriya musore wacu rwose uramutse umushinje inzoga waba ubeshye ibyo bintu nabyo tumuziho .

  • Dj Bisoso

Iyo Uvuze Dj Bisoso Benshi bahita bumva uwariwe gusa icyo twakubwira ko nuko uyu mugabo kurubu wubatse ufite n’ umuryango adakozwa inzoga nubwo akenshi akazi akora haba higanjemo inzoga ngaho mubitaramo bya Bralirwa utubari dutandukanye ndetse nahandi icyo twakubwira nuko Bisoso akunda akazi ke neza ndetse ashimishwa nuko kagenze neza uramutse umushinje ubusinzi waba umubeshyeye  atanywa Inzoga ndetse atajya akorana n’ ikintu cyose gisindisha mu mubiriwe .

  • Dj Ira

Iradukunda nawe n’ umukobwa kurubu usigaye ufatwa nk’ umukobwa uyoboye abandi bakobwa mu Rwanda mubijyanye no kuvanga umuziki kubera uburyo abikoramo, tukwibutsa ko uyu mukobwa yazamuwe n’ umugabo Bisoso nyuma yuko impano ye yarikeneye imbaraga ngo izamuke icyo twakubwira kuruyu mukobwa nuko mubuzima busanzwe akunda gusabana na buri umwe wese kandi atanywa inzoga ikindi kandi aho twagerageje kumusanga hose akenshi usanga afite agacupa ka Juice mugihe cyo kwica icyaka usanga ariyo ari kwinywera ndetse yibyinira umuziki ubona ko afite ibyishimo kumutima we.

  • Danny Vumbi

Umuhanzi danny vumbi watangiriye kariyeri ye mwitsinda ryashimishije benshi The Brothers nawe n’ umuhanzi nyarwanda benshi baziko kunywa inzoga kubera zimwe mundirimbo yagiye aririmba zirimo ni danger ,umunywi wacu , nizindi …gusa icyo twakubwira nuko uyu mugabo ufite umugore bamaranye igihe kirekire atajya anywa inzoga ndetse adakorana na buri kimwe kiyobya ubwenge .

  • Kayitare Wayitare Dembe

Kayitare wayitare dembe ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mundirimbo zitandukanye zirimo iyo yise east Africa ndetse nizindi uyu muhanzi akaba ari n’ umwe wakunze gushyigikira ndetse no kuba umuvugizi mukuru w’ urubyiruko haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yahoo gusa igitangaje kuriwe nuko adakozwa agasembuye nubwo benshi baziko agafata gusa siko biri uyu mugabo ni  umwere.

  • Tom Close

Muyombo Thomas ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka Tom close n’ umuhanzi nyarwanda ndetse wabereye abandi ikitegererezo haba mubusore bwe ndetse n’ ubuhanzi bwe  kuko yabashije kubyitwaramo neza cyane aho kwikubitiro yaje no gutwara PGGSS kunshuro yayo yambere ahigitse ibindi  byamamare nyarwanda kurubu nuko benshi mubamubona baziko anywa ibisindisha gusa amakuru dufite nuko uyu mugabo wubatse adafata ibisembuye kandi adakunda kujya mutubari nkuko abandi bahanzi bakunda kubikora .

Kururu rutonde kandi Twakongeraho abahanzi batandukanye barimo

  • King James
  • Miss Jojo
  • Danny Nanone
  • Himble Gizzo(Urban Boys
  • TMC(Dream Boys)
  • Luckman Nizeyimana(RBA)
  • Yvan Buravani

Nubwo namakuru Afatika Tubafiteho ko baba batazinywa tubararikira gukurikirana iyindi nkuru irambuye izaza itomoye

Posted By:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw / Kigali 

368,461 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful