Templates by BIGtheme NET

Dore ikizaguhamiriza ko umukobwa mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ari isugi “INKURU IRAMBUYE”

Ni kenshi humvikana abantu bagenda bibaza ku bakobwa b’amasugi (batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe) bavuga ko kubamenya bigoye cyane ko hari n’abo mubikora ukamwibeshyaho nyamara atari isugi.

Mu gushaka kumenya ukuri kw’ibi, bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bintu byakwereka ko umukobwa mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ari isugi.

Ubusanzwe, umukobwa w’isugi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere hari bimwe mu bintu aba yibaza ndetse adatinya no kukwerurira kuko aba atamenyereye ibintu  byo gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyo umukoze ku myanya ndangagitsina arikanga?

Ikizakubwira ko umukobwa agiye gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ye ya mbere, ni uko iyo ugerageje kumukora ku myanya ndangagitsina yikanga, aba yumva ari bintu bidasanzwe akarushaho kugira ubwoba iyo ukomeje gukoraho.

Kugusaba imbabazi kandi akomeje: Kuri iki gihe umusore ugiye kurushinga ntabwo aba yiteze ko mu gihe cyo gutera akabariro, umukobwa ari bumusabe imbabazi kugeza ubwo yanarira, akenshi umukobwa w’isugi ararira kugeza naho amarira ashoka, kuko akenshi aba yarabwiwe ko azava amaraso igihe agahu kazwi nka hymen kaba gatwikiriye igitsina  gacitse, kandi ni nabyo koko arababara cyane.

Nzamubwira ko ndi isugi ?

Umukobwa w’isugi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina aba yibaza ku kijyanye niyo ngingo. Abahanga bo muri kaminuza ya Michigani muri Leta Zunze ubumwe za Amerika batanga inama zivuga ko mu gihe uri isugi ugomba kubwira uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ko utabizobereye.

Akenshi akubaza niba ari buryoherwe n’ibyo ugiye kumukorera:

Ikindi kizakubwira umukobwa  w’isugi,  akenshi aba yibaza niba muza kuryoherwa n’ibyo mugiyemo kuko nta makuru aba abifiteho, uretse kumva wenda bagenzi be babiganiraho na we agahorana ayo matsiko.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

78,870 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful