Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni (Amafoto)

Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya kane ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni, ku wa 12 Mutarama 2018.

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe imirimo myiza zimaze amezi icumi zikora.

Uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni akaba n’Umukuru wa MINUSCA , Parfait Onanga Anyanga, yashimye ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda mu kazi zikora kinyamwuga, uburyo bitwara mu kurinda abaturage bo muri iki gihugu.

Yabwiye absirikare ko imidari ya Loni bambitswe ari igihembo cyihariye cy’ishimwe kigaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zikorana umurava akazi gakomeye zifite mu butumwa bw’amahoro zirimo muri MINUSCA.

Umuyobozi w’Ingabo za Batayo ya kane, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, yavuze ko iyo myitwarire myiza ku kazi bayikomora ku ndangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda ( RDF) zirimo ubwitange, umurava no gukunda igihugu.

Yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA ku nama z’ubunararibonye badahwema guha batayo ayobora, ashimira ubufatanye bwagiye buranga abafatanyabikorwa bose, by’umwihariko abaturage n’ubuyozi bwa Leta ku mikoranire myiza.

Uyu muhango wo kwambika imidari y’ishimwe wabereye mu kigo SOCATEL M’POKO, icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda muri Republique ya Centrafrique, witabiriwe n’abayobozi bakuru bakorera MINUSCA, harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Balla Keita n’ Umwungirije Général de Division Daniel Sidiki Traore.

Ibyo birori byarimo abaturage baturiye SOCATEL M’POKO, byasusurukijwe n’akarasisi ka gisirikare n’itorero ry’ abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya kane ziri muri MINUSCA.

Uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni akaba n’Umukuru wa MINUSCA, Parfait Onanga Anyanga yambitse imidari Ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi w’Ingabo za Batayo ya kane, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe

Itorero ry’ Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zasusurukije ibirori

Uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni akaba n’Umukuru wa MINUSCA, Parfait Onanga Anyanga yashimye ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro
Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

27,400 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful