Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Bimwe mu byo Abanyarwanda bakwitega mu mwaka wa 2018″ REBA HANO “

Ni byinshi abanyarwanda bakomeje kurota bigiye kuba impamo muri uyu mwaka wa 2018, ubumbatiye imishinga na gahunda zizatuma barushaho kugira ubuzima buzira umuze, kujijuka, gukungahara kurushaho ndetse n’urwego rw’ubukungu muri rusange rugahinduka, bityo u Rwanda rukabarirwa mu bifite ubukungu buciriritse.

Hari imishinga myinshi igomba gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka yaba muri politiki, ubuhinzi, ubwubatsi, ubwikorezi, ikoranabuhanga no mu zindi ngeri z’ubuzima rusange bw’igihugu, abanyarwanda bakwitega.

Amatora y’Abadepite ku isonga

Uwavuga ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ari mu mutima wa Politiki y’u Rwanda mu mwaka wa 2018 ntiyaba abeshye.

Aya matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, yatangiye kwitegurwa n’impande zitandukanye dore ko n’ Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda (NFPO), riherutse gutangaza ko ryiteguye guha ubufasha bw’amafaranga agera kuri miliyoni 20 buri mutwe wa politiki uko ari 11 iribarizwamo, kugira ngo ibashe kuyitegura.

Ishyaka Democratic Green Party, ryatsinzwe mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, ryatangaje ko ku nshuro ya mbere rizahatana ndetse n’uwiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Philippe Mpayimana, akaba yariyemeje guhindura umuvuno agahatanira kuba Intumwa ya rubanda.

Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Abadepite 80, barimo Abadepite 53 batorwa binyuze mu mitwe ya politiki cyangwa se mu bakandida biyamamaje ku giti cyabo, Abadepite 24 bahagarariye abagore, Amatora y’abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’Umudepite uhagarariye abafite ubumuga.

U Rwanda ruyoboye AU

Mu nama ya 29 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye Addis Abeba muri Ethiopia, muri Nyakanga 2017, u Rwanda rwatorewe kuyobora uwo muryango w’ibihugu 54 bya Afurika.

U Rwanda ruzatangira izi nshingano kuwa 30 Mutarama 2018, ubwo ruzaba rusimbura Guinée kuri uwo mwanya, maze Perezida Paul Kagame agasimbura mugenzi we Alpha Condé.

Ni umwanya ukomeye kuko u Rwanda rwahawe gutegura amavugurura akenewe muri AU ngo ibashe kugera ku ntego zayo no gutera inkunga ibikorwa byayo ubwayo, ndetse ruhabwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Kanseri izatangira kuvurishwa imirasire

Muri uyu mwaka, bwa mbere mu Rwanda haratangira ikigo gitanga ubuvuzi bwa Kanseri hifashishijwe imirasire buzwi nka ‘Radiotherapy’. Ubu buvuzi buzatangirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Inyubako izakorerwamo ubu buvuzi niyuzura izaba irimo imashini ebyiri zikora Radiotherapy, buri mashini izajya yakira abarwayi bari hagati ya 80 na 120 ku munsi.

Isoko izatuma buri Munyarwanda atunga icumbi

Muri uyu mwaka Leta n’abandi bafatanyabikorwa bazatangiza ikigega cya miliyoni 250 $ zizafasha abifuza gushora imari yabo mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi (10% ugereranyije n’iyakwaga ubu ya 20%) bityo banazigurishe ku giciro gishobokera benshi.

Mu nama ya 15 y’Igihugu y’Umushyikirano yateraniye i Kigali kuwa 18-19 Ukuboza 2017, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko Banki y’Isi yamaze kwemeza inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari y’Abanyamerika, azashyirwa muri iki kigega mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Ibi bizatuma buri Munyarwanda atunga icumbi rye.

Gukoresha Pasiporo ya EAC

Umwaka wa 2018, abaturage bo mu bihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, baratangira gukoresha urwandiko rw’inzira ruhuriweho.

Iyi pasiporo yitezweho kongera urujya n’uruza rw’abantu mu karere kandi ni intambwe yo kubahiriza amasezerano y’isoko rusange atanga uburenganzira bw’imigenderanire hagati y’abatuye ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Pasiporo zisanzwe zizakomeza gukora imyaka ibiri. Ni ukuvuga ko guhera muri uyu mwaka ariko ushaka kuyihindura azabikora, utabishaka ayigumane kugeza muri Mutarama 2020.

Hagati aho, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga igera mu byerekezo 28, birimo Conakry, Bamako, Dakar, Guangzou na Capetown.

Bye Bye agatadowa

Zimwe mu nzozi zikomeye abanyarwanda bategereje gukabya ni uko uyu mwaka uzarangira nta n’umwe ‘ukimurikisha agatadowa’ nkuko Minisiteri y’Ibikorwa remezo yabihize.

Yahize ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira kuwa 30 Kamena 2018, uzasiga ingo 195 625 zigejejweho amashanyarazi yaba aturuka ku muyoboro mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba. Ingo nshya 195 625 zizahabwa amashanyarazi harimo 96 648 zizahabwa aturuka ku muyoboro mugari na 98 977 zizahabwa akomoka ku bindi birimo imirasire y’izuba.

Uyu mwaka kandi uzasiga abaturage bagera ku 381 741 bagejejweho amazi meza ndetse imiyoboro yo kuyakwirakwiza ikaziyongeraho ibirometero 336.

Kwiga imyaka ine muri Kaminuza biraba amateka

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko guhera uyu mwaka w’amasomo abanyeshuri biga ibirebana n’ubumenyi rusange (social sciences) bazatangira kwiga imyaka itatu muri kaminuza aho kuba ine.

Yemeje ko imyaka irenze itatu izasigara ku biga amasomo ajyanye na siyansi nk’ubuhanga mu bwubatsi (architecture), engineering n’ubuganga.

Zimwe muri Minisiteri zizimuka

Hari inyubako nyinshi zihanzwe amaso muri uyu mwaka, ariko iy’ibanze ni iya ‘Ministerial Complex’ yatangiye kubakwa muri 2016.

Ni inyubako izakoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ibiro bya Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri n’ibigo bishamikiye kuri izo Minisiteri.

Ni inyubako izatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari y’Abanyamerika (asaga miliyari 29 z’amanyarwanda) yose yatanzwe na Leta y’u Bushinwa mu mugambi wayo wo gushyigikira iyubakwa ry’ibikorwa Remezo mu Rwanda.

Hazafungurwa igicumbi cy’ikoranabuhanga

Kuva mu mwaka ushize mu kigo cy’ishuri rya IPRC-Kigali hatangiye kubakwa inyubako ya ‘ICT Innovation Center’ ifatwa nk’isoko ry’udushya mu ikoranabuhanga mu Rwanda. Biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 4,6Frw.

Icyo kigo kizaha abazakigana ubushobozi bushoboka byaba ibikoresho n’abakozi babizobereyemo, kugira ngo bagere ku ntego zo guhanga udushya mu ikoranabuhanga u Rwanda rwifuza.

Ikindi mu ikoranabuhanga ni uko nyuma y’uko Airtel iguze imigabane yose ya Tigo Rwanda, abanyarwanda bakwitega ko ibijyanye n’itumanaho bigiye kunozwa neza kuko izahuza ibikorwa remezo byayo n’ibya sosiyete yaguze.

Abakiliya bose ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A, bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku isi, ibi bizatuma abanyarwanda babasha guhamagarana n’abo mu bihugu byose Airtel ikoreramo ku giciro gito.

Inyongeramusaruro zizatangira gukorerwa mu Rwanda

Ikigo Office Cherifien des Phosphates (OCP) cyo muri Maroc kiri mu bya mbere mu kohereza mu mahanga inyongeramusaruro ya phosphate, gishaka kubaka uruganda rw’inyongeramusaruro ziberanye n’ubutaka bw’u Rwanda, ruzatwara miliyoni $37. Nibura mu mpera z’uyu mwaka ruzaba rwatangiye gukora.

Muri siporo nta rungu

Nk’uko byamaze kwemezwa, u Rwanda nirwo ruzakira Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka. Iri ni isiganwa ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye hafi ya bose bo kuri uyu mugabane.

Nyuma ya Shampiyona ya Afurika, Abanyarwanda bazanagira amahirwe yo kubona ibindi bihangange muri uyu mukino bizitabira Tour du Rwanda 2018 izaba muri Kanama bitandukanye n’iyabaga mu Ugushyingo kuko ariyo ya nyuma igiye kuba iri ku rwego rwa 2.2.

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, nayo izakina imikino mpuzamahanga yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi, aho izacakirana na Côte d’Ivoire, Centrafrique na Guinée.

Shampiyona nyafurika mu mukino w’amagare itegerejwe muri uyu mwaka izatuma abanyarwanda bataba mu bwigunge

Iyi nyubako yatangiye kubakwa hagati y’ahakorera Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, izakoreramo Minisiteri zigera kuri esheshatu

Igishushanyo kigaragaza uko ICT Innovation Center izaba imeze

Mu minsi iri imbere, umunyarwanda winjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 700 y’u Rwanda, afite amahirwe ko ashobora kuzasezera ubukode burundu nyuma yaho hemerejwe ikigega kigiye kujya gitera inkunga abafite imishinga y’ubwubatsi bw’inzu. Izi zigaragara ku ifoto ni iziri mu mudugudu wiswe Vision City
Emery@Rwandapaparazzi.rw

30,310 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful