Templates by BIGtheme NET

Amakipe yo hanze akomeje kwifuza Manzi Thiery na Djihad

Abanyarwanda 2 bitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa rya CHAN 2018 aribo Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports na Bizimana Djihad ukina hagati mu ikipe ya APR FC bari kwifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda harimo n’ayo mu barabu.

Nkuko ikinyamakuru Goal.com ari nacyo dukesha iyi nkuru kibitangaza,aba basore bakomeje kwifuzwa cyane n’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda kubera ukuntu bitwaye muri iri rushanwa kuko banabaye abakinnyi bitwaye neza mu mikino 2 Amavubi yitwayemo neza.

Manzi Thierry yabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino Amavubi yatsinze Equatorial Guinea igitego 1-0 ari nawe wagitsinze mu gihe Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w’umukino U Rwanda rwanganyije 0-0 na Nigeria.

Aba basore 2 ni bamwe mubo amakipe yabo agenderaho ndetse bombi baherutse gusinya amasezerano y’imyaka 2,bivuze ko ikipe ibashaka izatanga agatubutse.

Manzi Thierry ari mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu matsinda y’imikino ya CHAN batowe n’ikinyamakuru Goal.com

 

Emery@Rwandapaparazzi.rw

33,090 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful